skol
fortebet

Makonikoshwa byose yabivuze iby’umubano we wihariye na Nina ndetse n’iby’umwana bivugwa ko babyaranye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 26, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Makombe Joseph wamamaye muri muzika nka Mako Nikoshwa ni umuhanzi w’imyaka 44 n’amezi arindwi. Uyu mugabo yahakanye yivuye inyuma amakuru y’uko yaba yarabyaranye n’umuhanzikazi Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina, gusa yemeza ko ari inshuti n’ubwo badaherukanye.

Sponsored Ad

Mako Nikoshwa ni umuhanzi wakanyujijeho, mu minsi yashije haje inkuru y’uko uyu muhanzi yaba yarabyaranye n’umuhanzi Nina wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye ’Nkutekerezaho’.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na XY Rwanda ikorera kuri Youtube, yahakanye aya makuru avuga ko Nina ari inshuti ye ariko hatigeze hazamo ibintu byo guteretana ku buryo banabyarana.

Yagize ati”Nina ni inshuti yanjye pe! Cyokora ubu tumaze igihe kinini tutavugana, ni insuti yanjye pe! Ariko si ibijyanye no kumutereta cyangwa no kuba umugore, nziko ananyubaha, ikindi si umugore mubi ntacyo anatwaye, nanjye sinkojeje isoni, iyo aza kuba umugore wanjye nari kubuvuga nari umusitari ariko sinshaka ngo tubeshye abantu.”

Yakomeje agira ati”Ibya Nina nzi ni ibyo, niba afite abana cyokora njye umwana we nzi ni umwe w’umukobwa, ntabwo ashobora kuba umwana wanjye tutararyamanye, tutarabaye inshuti.”

Uyu muhanzi kandi yanakomoje ku buryo yahuye n’uyu muhanzikazi akiri umufana we ataratangira kuririmba.

Yagize ati”Nina mbere yari umufana wanjye, kimwe n’uko n’abandi bahanzi bari abafana banjye, bitari ukuvuga ngo ni ubuhanga buhanitse ahubwo kubera igihe, bari bato nari mukuru, nari nkunzwe bari bataratangira kuririmba, Nina twaje kubonana nari mu gitaramo Kabarore, mbona ni umuntu wishimiye indirimbo zanjye, yari na muto ari kumwe n’inshuti ze.”

Avuga ko bongeye guhurira i Kigali abona ashaka kuririmba, ari n’umuhanga ndetse yaje kumubera umujyanama mu minsi ya mbere kuko yabonaga atabishyizemo imbaraga ariko afite impano, yaje kubishyiramo imbaraga.

Nina akaba yarahereye muri band ya Safa Joe witabye Imana akaba ari naho yahuriye na Nina batangira itsinda ryabo gutyo, kubera uburwayi yaje gusa nutandukanye na Nina baraburana yongera kumva inkuru ye ari uko bavuga ngo barabyaranye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa