skol
fortebet

Mama Nick yahishuye izindi nzozi zitari ugukina Filimi yakuze afite,Menya byinshi utari uzi bimwerekeyeho

Yanditswe: Tuesday 08, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mukakamanzi Beata, (Mama Nick) Umukinnyi wa Film zitandukanye hano mu Rwanda zirimo City Maid, Intare y’Ingore, Giramata n’izindi yakuze yifuza kuba umupolice nyuma yisanga muri film,hari inama agira ibyamamarekazi.

Sponsored Ad

Mukakamanzi Beatha uzwi muri firimi by’umwihariko nka Mama Nick yatangaje byinshi abantu baba bibaza ku buzima bwe nk’umuntu urimo kuzamukana umuvuduko mu mwuga wo gukina filimi dore ko n’amakompanyi anyuranye asigaye amwifashisha mu kwamamaza.

Yahamirije Celebzmagazine ko mu buto bwe yifuje kuba umupolisi iwabo barabyanga,uyu mwanzuro awutewe no kwanga akarengane.

Uzwi nka Mama Nick yavuze ko ari umubyeyi ufite abana 6 akaba afite abuzukuru 4.

Avuga ko kandi yavukiye mu karere ka Gatsibo. Kuri we avuga ko kwinjira mu mwuga wo gukina firimi byamutunguye ngo kuko yahuye n’abantu bari batengushywe n’uwo bagombaga kwifashisha gukina muri firimi barabimusaba kubyumva bibanza kumugora ariko aza kubyemera.

Bakibimubwira avuga ko kubyemera yabanje kwanga ariko nyuma yiyemeza kujya kugerageza abona ashoboye gukina neza.

Ati: “Gutangira gukina firimi navuga ko byantunguye kuko nahuye n’abantu batengushywe n’uwagombaga gukina muri firimi yabo bambwira gukinamo mbanza kutabyumva neza ariko nyuma nza gukinamo mbona ndabishoboye”.

Icyamweretse ko yabishoboye avuga ko ari uko abantu bari bamwitabaje ngo akine bakomeje kuzajya bamusaba gukina no mu zindi firimi.

Firimi ya mbere yakinnyemo avuga ko yitwa “Icumu ryica” ikaba yaravugaga ku ndwara umuntu yandura zidakira umuntu akaba yamuha igisubizo neza ntahungabane.

Nubwo icyo gihe yakinnye akabishobora avuga ko mbere yumvaga atabishobora ngo kuko yakundaga kugira isoni.

Ariko ku rundi ruhande ngo mbere hari abajyaga bamwifashisha muri firimi zavugaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ariko ho ntiyakinaga ahubwo yagaragaragamo gusa.

Akiri inkumi avuga ko yakundaga umuziki no kureba umupira. Ibitaramo by’Impala avuga ko yakundaga kubireba ngo ku buryo yemeraga agaheka umwana undi akamufata akaboko akajya kureba igitaramo.

Firimi amaze gukinamo avuga ko ari nyinshi zirimo iyitwa “Rwasibo”, “Si ryo herezo”, “Umwanzi w’urukundo”, “Umwanzuro”, “Gira amata” kandi anakina no muri firimi y’uruhererekane izwi nka Citymaid.

Muri firimi yitwa “Umwanzuro” n’iyitwa “Citymaid” avuga ko afitanye amasezerano y’imikoranire na ba nyirazo ngo kandi bamuhemba neza bakanamuhembera igihe.

Gukina firimi umuntu abigize umwuga avuga ko amafaranga abonekera mu bikorwa birimo no kwamamaza. Ngo n’ubwo muri uwo mwuga badakorera amafaranga menshi cyane ariko avuga ko nabyo bizagenda biza.

Nkuko yatangiye kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi avuga ko mbere yo kwemera kujya mu mashusho y’indirimbo abanza kureba ubutumwa buyikuyemo n’uko yayikinamo.

Urubyiruko akinana narwo avuga ko rufututse ngo kandi mu gihe byakenerwa abaha inama.

Gukina atanga inama avuga ko ari byo akunda ngo naho gukina ahemuka cyangwa avuga nabi byamugora.

Kugira ngo abashe kwagura urwego mu gukina firimi avuga ko arimo gushyira ingufu mu kwiga indimi cyane kugira ngo arusheho kuzimenya.

Avuga ko yatangiye kwiga Icyongereza, ngo Igifaransa cyo azi gike ngo kandi n’Igiswayile yatangiye kukiga.

Ateganya kuzashaka umujyanama kandi kugira ngo bizamufashe gutera imbere mu mwuga we wo gukina firimi.

Mu bana afite avuga ko harimo uwari waratangiye gukina firimi ngo ariko ubu yagiye kwiga hanze.

Uretse kuba akina firimi yavuze ajya akina n’ikinamico ngo kandi yumva afite impano yo gukora imikino yo gusetsa abantu “Comedy”.

Ikinamico zo avuga ko azikinira mu ruhame. Gukora umwuga wo gutera urwenya avuga ko abikoze yakwibanda ku mvugo n’ibikoresho byakoreshwaga hambere mu rwego rwo kugira ngo n’abakiri bato bamenye byinshi byari bigize umuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa