Nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz, Bi. Sandra Sanurah uzwi nka Mama Dangote yizihije imyaka Itatu amaranye n’umugabo avugako yamuhaye urukundo rwamusubije bwana.
Nyina wa Diamond kuri ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umugabo uzwi ku mazina ya Uncle Shamte, hamwe n’uyu mugabo ntibasiba kugaragaza ko baryohewe n’urukundo babibyujije kumbuga nkoranyambaga bakoresha.
Mama Dangote na Shamte babanye muburyo bweruye mu mwaka wa 2017.
Kuva aba bombi batangira kugaragaza ko babana, abakoresha imgugankoranyambaga muri Tanzania bagiye babibasira cyane, kubera uburyo bigaragaza murukundo, bikora nk’iby’abakiri bato.
Nyina wa Diamond, kuri ubu ari kuzuza imyaka 49 y’amavuko, abinyujije kumbugankoranyambaga ze akoresha yasangije abamukurikira amafoto atandukanye arikumwe n’uyu mugabo we, bombi bari murwogero rwa pisine.
Uyu mubyeyi yagaragajeko aryohewe n’urukundo yawe n’uyu mugabo wa Gatatu yasimbuje Se w’umuhanzi Diamond, Uyu mubyeyi yahamijeko, ubu aryohewe n’urukundo kuko ngo rwamusubije mubihe by’ubuto.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter