skol
fortebet

Mama wa Diamond yashimiye Imana yamuhaye umugabo ukiri muto umukunda

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

skol

Nyina wa Diamond Platnumz yashimiye Imana kuba yaramuhaye umugabo ukiri muto ndetse bagakomeza gukundana nk’abangana mu myaka gusa umwaka ushize Rally Jones yahakanye ko atahawe ruswa n’umuryango wa Diamond kugirango agumane na nyina.

Sponsored Ad

Sandra Dangote yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ageza amashimwe ye ku Mana kuba yaramuhaye Rally Jones uzwi nka Uncle Shamte bakaba babanye neza nk’uko nubundi bagakwiye kuba babana n’ubwo hari hamaze iminsi hari ibihuha muri Tanzanie y’uko uyu mubyeyi wa Diamond Platnumz na mukanyina batabanye neza gusa baje kwemeza abanya Tanzanie n’ababakurikirana ko bameranye neza kandi batigeze bagirana amakimbirane.

“Nta byishimo byaruta gukundwa n’uwo ukunda. Buri munsi nta mpamvu mfite yo kudashimira Imana kuba yarampaye impano y’umugabo mwiza mu buzima, ndagukunda cyane uncle shamte” ubu ni ubutumwa bwa nyina wa Diamond Platnumz ashimira Imana kuba yaramuhaye umugabo bakundana.

Umwaka ushize ubwo umuryango wa Diamond Platnumz yizihizaga isabukuru y’iminsi 40 umuhungu wa Diamond Platnumz witwa Junior Naseeb, mukanyina w’uyu muhanzi Uncle Shamte yahakaniye abari baje muri ibi birori by’uyu mwana wa Tanasha Donna avuga ko atahawe ruswa ngo abashe kugumana n’umugore umuruta cyane.

Ibitekerezo

  • Inyana ni iya mweru koko.Kimwe n’umuhungu we,n’uyu mama we nta gikumwe yateye.Ni ukwibanira n’uyu mugabo gusa.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    mwandika amakosa cyaneee mumyandikire mwikosore rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa