skol
fortebet

Mama wa Diamond yataye umugabo we ajya kubana na Tanasha

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Sanura Kasimu bakunda kwita Sandra Dangote umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnumz yagiye kubana n’umukazana we Tanasha Donna kugirango abashe kwita ku mwuzukuru we Junior Naseeb.

Sponsored Ad

Nyina wa Diamond umuhanzi wamamaye mu njyana ya Bongo Flava afashe iki cyemezo nyuma y’aho uyu muryango wizihije isabukuru y’Iminsi 40 Naseeb Junior amaze avutse ukaba ari umuhango wabaye ku wa 26 ugushyingo 2019 ndetse ukaza no gukurikirwa n’amafoto menshi yashyizwe hanze ya Naseeb Junior atari yarigeze agaragara.

Aganira n’ikinyamakuru Global Publishers, Mama Dangote yavuze ko agiye kumara iminsi ari kumwe n’umukazana we Tanasha ngo bafatanye kwita kuri uyu mwana.

Yagize ati: “Navuye iwanjye Madale njya kubana na Tansha aho aba i Mbezi kugira ngo nite ku mwuzukuru wanjye kugeza amaze kwigira ejuru ho gato. Nasize umugabo wanjye nzamwitaho ngarutse mu rugo.”

Urukundo uyu mwana wa Tanasha na Diamond akunzwe na nyirakuru rugaragazwa kandi n’amagambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’ibirori byo kwerekwa uyu mwana anashimira abaje kwifatanya na bo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa