skol
fortebet

Mama wa Diamond yavuze impamvu itangaje yatumye arongorwa n’umusore arusha imyaka

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Bi Sandra umubyeyi w’icyamamare muri muzika mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yishimiye kwakira umwana mushya w’umuhungu mu muryango we wabyawe na Tanasha Donna ukomeje kuryoherwa n’urukundo hagati ye na Diamond Platnumz.

Sponsored Ad

Mu gihe gito hamenyakanye ko uyu mwana yamaze kuvuka, abo mu miryango ya hafi, inshuti n’abafana bakomeje kwandika ubutumwa bw’impundu kuri uyu muryango wa ‘Dangote’. Yavutse ku munsi se [Diamond] yizihizaho isabukuru y’amavuko ye.

Nyina wa Diamond yabajijwe niba we atiteguye gutanga ibyishimo mu muryango abyarana n’umusore witwa Rally Jones wahawe akabyiniriro ka ‘Ben 10’ na bimwe mu binyamakuru byandika ku myidagaduro muri Tanzania.

Nyina wa Diamond yasubije ko yemeye kurongorwa na Rally Jones agamije ‘kwishimisha’, ibyo kubyarana ‘bitarimo’.

Yagize ati “Twemeranyije kubana ariko ibyo kubyarana ntibirimo…murashaka kumbona mpfira aho abagore babyarira. Umugabo wanjye arankunda, ntabwo nshaka kubyara.”

Umukobwa we Esma Platnumz avuga ko umubyeyi we yemeye kubyara yamufasha kurera umwana agakomeza kuryoherwa n’ubuzima. Esma asanzwe afite abana babiri. Ni mu gihe Diamond afite abana bane bazwi biyongera ku mwana we w’imfura w’imyaka 7 yabyaranye n’umugore w’i Mwanza, avuga ko ataraca iryera.

Mu 2017 nyina wa Diamond yokejwe igitutu na benshi bavugaga ko yarongowe n’ ‘umwana’, we akavuga ko ‘nta mwana urongora’. Ise wa Diamond [Abdul Juma] yatandukanye na Sanura Kasim ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka itandatu y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa