skol
fortebet

Mama wa Deejay Miller yavuze amagambo ya nyuma baganiriye ijoro ryose mbere y’uko yitaba Imana

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umubyeyi wa Karuranga Virgile [Dj Miller], mu muhango wo gusezera ku muhungu we witabye Imana, yavuze ko hari ijoro Dj Miller yamusezeyemo ariko ntabimenye, kuko ibyo baganiriye muri iryo joro byose yatangiye kubisobanukirwa nyuma y’urupfu.

Sponsored Ad

Dj Miller yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2020, akaba yarazize guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko(stroke), yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Uyu munsi ni bwo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo. Asize umugore (Nigihozo Hope) bakoze ubukwe mu mwaka ushize ndetse bari bafitanye umwana w’umukobwa(Shani).

Mu muhango wo gusezera kuri Dj Miller wabereye iwe aho yari atuye Kicukiro mu Gatenga, nyina yashimiye abaje kwifitanya na bo mu kababaro ko kubura umuhungu we, anashimangira ko agiye bakimukeye kuko atari cyo gihe cyo kubasiga.

Nyina wa Dj Miller yavuze ko hari ijoro Dj Miller yamusezeyemo ariko ntamenye ibyo ashaka kumubwira, nyuma y’urupfu rwe ni bwo yibutse ibyo baganiriye asanga koko yari amusezera.

Yagize ati“Ari kwa Muganga habayeho ijoro rimwe twaraye tuganira, tugira ibyo dusubiramo, nkagira ibyo mubwira, akagira ibyo ambwira, ijoro ryose ngeraho ndamubwira nti ariko urawaye reka nkureke usinzire, nkasa n’umushyiriraho rido ariko akambwira ngo ma(niko yakundaga kunyita), ngwino ariko, ibintu twaganiriye muri iryo joro amaze kugenda nibwo namenye impamvu ya byo.”

Yakomeje avuga muri iryo joro yamubwiye ko nta w’undi mwana azabyara kuko batatu nyina yifuje abafite(imfura ye Shani, umugore we Hope na nyina), na bwo ntiyasobanukiwe n’ibyo yamubwiraga.

Yagize ati“Mbere y’uko ashaka yajyaga ambwira ko azabyara umwana umwe, ibintu twaganiriye muri iryo joro naramubwiye nti ndumva nahinduye nshaka ko ubyara 3, arambwira ngo ma uri uwa 3 murahagije ntimutegereze undi mwana nzabyara(nyina, hope umugore we n’umwana we Shani), ntabwo nigeze nsobanukirwa ko ari hafi kugenda ariko ni uko byagenze.”

Yavuze ko mu buzima bwa Miller yamubereye umwana w’umwizerwa, uhangayikira umuryango we ku buryo kwakira ko yitabye Imana bitoroshye.

“kubona ibyo umuntu avuga kuri Virgile, nkanjye na Hope babanye igihe kingana gutya, ntabwo byoroshye ariko hari ibyo tutagiraho ijambo, Imana yaramuduhaye iramwishubije, Virgile yadutunguye.”

“Yari wa muntu udashaka ko ari njye ari Hope hagira ububabara, kwa muganaga yageragezaga kutwereka ko nta kibazo bitameze nk’uko tubibona.”

Yahishuye ko hari impamvu imwe ituma yumva ahagaze yishimye ndetse n’indi imuteye agahinda nyuma y’urupfu rwa DJ Miller.

Yagize ati“Virgile rero mfite ikintu kimwe kinshimishije n’ikindi kimbabaje. Ikintu kimshimishije kigatuma mpagaze hano nkomeye ni uko ansigiye Hope na Shani, Hope rero na we ushimishwe n’uko ufite Shani. Ikindi kintu cyabaye nk’ikimbabaza, Hope yabivuzeho, twabivuzeho Virgile yari umuntu utinya kubabara ariko nta w’undi muntu wamuhumuriza atari njye na Hope, n’ubwo dufite Shani tugerageze tuhasimburane n’ubwo dufite abandi bantu badufasha ariko twarabikoze biradukundira.”

“Uwo munsi rero nahavuye saa tanu ndagenda njya mu rugo nimurogoba telefoni irasona numva ni we witabye muri rya jwi rye ngo ma urihe, nti ndi mu rugo, ngo ngwino nkumbuye za strees za we, iyo mbimenya ko ashaka wenda, akaba ashaka kugenda twasezeranyeho, nararyamye mubwiye nti ndananiwe urabizi, ninza naniwe ndarwara nanjye reka nduhuke, na we ruhuka uve kuri telefoni ni ah’ejo mu gitondo, mu gitondo navuye mu rugo ari uko Hope ampamagaye ambwira ko habayeho impinduka zitari nziza, njyezeyo nsanga byabaye uko byabaye, ijambo rye mperuka ni ma ndagumbuye ngwino.”

Yavuze ko uko atigeze ashaka kumubabaza, na we yamusezeranyije ko atazigera atuma hari ikintu na kimwe cyababaza Hope umugore we ndetse n’umwana we w’umukobwa ari we mfura ye assize.

Dj Miller akaba yari umwe mu bagize itsinda ry’aba Djs rya Dream Team Deejays aho ari yari arihuriyemo na Dj Marnaud na Dj Toxxxky.

Yari umuhanzi aho yakoranye indirimbo na Social Mula yitwa Stamina, Iri Joro ni Bae yakoranye na Butera Knowless, Riderman na Dream Boys akaba yaherukaga gusohora Belle yakoranye na Peace Jolis na Urban Boys.

Ibitekerezo

  • Niyigendere.He was too young to die.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa