skol
fortebet

Mama wa Mobetto yatangaje ko abasore bo muri Afurika batazi gukunda akomoza no ku mugabo ukwiranye n’umukobwa we

Yanditswe: Tuesday 17, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umubyeyi wa Hamisa Mobetto yateye utwatsi abagabo bifuzaga kurongora uyu munyamideli, ndetse ahishura umugabo abona ukwiye umukobwa we bitewe n’uburanga bwe.
Nyuma y’aho Hamisa abyaranye na Diamond uyu mukobwa yavuzweho kuba mu rukundo n’uyu mugabo gusa. Uyu mwari umaze kubyara abana babiri aheruka gutangaza ko yaba afite umukunzi mushya ni mu gihe hari abavugaga ko uyu mwari yaba agifitanye umubano wa Diamond babyaranye umwana.
Nyuma y’aya makuru yose, Mama wa Hamisa yashize agira icyo avuga (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Hamisa Mobetto yateye utwatsi abagabo bifuzaga kurongora uyu munyamideli, ndetse ahishura umugabo abona ukwiye umukobwa we bitewe n’uburanga bwe.

Nyuma y’aho Hamisa abyaranye na Diamond uyu mukobwa yavuzweho kuba mu rukundo n’uyu mugabo gusa. Uyu mwari umaze kubyara abana babiri aheruka gutangaza ko yaba afite umukunzi mushya ni mu gihe hari abavugaga ko uyu mwari yaba agifitanye umubano wa Diamond babyaranye umwana.

Nyuma y’aya makuru yose, Mama wa Hamisa yashize agira icyo avuga ku mukobwa we ndetse anahishura umugabo ukwiye umukobwa we, kuko hari itandukaniro abona uwo mugabo yaba afite ugereranyije n’abandi bagabo basigaye.

Hamisa Mobetto amaze kubyara abana babiri ku bagabo batandukanye

Yagize ati”Umukobwa wa njye ni ihoho afite ijosi rirerire ndifuza ko umusore wazamushaka azamubona nk’umumalayika. Kubera ko ni umwari wiyubaha kandi utuje bitandukanye n’uko abantu bamubona.”

Uyu mubyeyi nyuma yo kuvuga imyato umukobwa we yanagize icyo avuga ku mugabo yakwishimira ko amubera umukwe bitewe n’uko yamuhera umukobwa urukundo nyarwo.

Yabivuze muri aya magambo ati”Abagabo b’abazungu ntibagorana, bazi gukunda icyo ari cyo kandi babiha agaciro. Batandukanye cyane n’abagabo b’abanyafurika.”

Uyu mubyeyi yatangaje ko yishimira kuba umukobwa we yarabyaye abana babiri kuko we atagize amahirwe yo kubyara umwana urenze umwe.

Ibitekerezo

  • Uyu mubyeyi rero ni mwiza koko, simwita umukobwa ni umubyeyi, sinabihakana ngo mvuge ko atari mwiza, ariko se : abanyamakuru namwe murasetsa, ngo uyu mwari, umuntu ubyaye kabiri kose aba akitwa umwari?
    Rwose muge mumenya ikinyarwanda mugihe agaciro kacyo. Ni umubyeyi w’abana babiri. Ntacyiri umwari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa