skol
fortebet

Mama wa nyakwigendera Mowzay Radio yagaragaje uburyo yakiriye nabi icyemezo cy’urukiko Ku wamwiciye umuhungu

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umubyeyi wa Nyakwigendera Mowzey Radio wamenyekanye cyane mu muziki wo muri Uganda, ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Good Lyfe yahoze afatanyamo na Weasel,yavuze ko atazigera ababarira na gato Troy Wamala ushinjwa kwivugana umuhungu we.

Sponsored Ad

Kasubo Jane wagaragaje ko kugeza na nubu agifite agahinda ku rupfu rw’umuhungu we, wari umaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango we, yavuze ko akurikije igihano Troy aherutse guhabwa n’urukiko, kuri we abona kidahagije.

Yabivuze mu gihe urukiko rwemeje ko Troy Wamala afungwa imyaka 14, nubwo benshi mu bari abakunzi b’umuziki wa Radio batemeranyije n’icyo gihano.

Nyina wa Radio yavuze ko Wamala, yari akwiye gukatirwa igihano cy’urupfu kuko ari umwicanyi kandi akaba aribyo bikwiye abantu bose bameze nka we.

Yakomeje avuga ko adashobora guhishira amarangamutima afitiye uyu musore wamuvukije umwana we. Yemeje ko uretse umuvumo nta kindi ashobora kwifuriza Troy ahoy aba ari hose n’icyo yaba akora cyose.

Yagize ati:” Mwifuriza ibintu bibi gusa mu buzima bwe, siniyumvisha neza ko njye nshobora kugira umutima umubabarira”.

Mowzey Radio yitabye Imana taliki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa kuya 3 Gashyantare 2018. Iperereza ry’inkomoko y’urupfu rwe ryakomeje gukorwa rirangira umunyabigango Troy Wamara ariwe uhamwe n’icyaha cyo kumwica.

Ibitekerezo

  • Uyu mubyeyi. afite neza ibitekerezo nkibyanjye ibyo ubundi nibyo bikwiye abavanyi urupfu, umuvumo, ibisigaye imbabazi gufungwa ibyo nibihembo kubicanyi *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa