Mama wa Wema Sepetu yavuze uburyo ahangayikishijwe n’umukobwa we wabaye umutinganyi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 4 April 2019 Yasuwe: 3642

Miriam Sepetu, umubyeyi wa Wema Sepetu umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, yasabye abakunda umukobwa we ku mbuga nkoranyambaga kumwamaganira kure kuko asigaye ari umutinganyi w’umunyagasuzuguro.



Mu ijwi ryashyizwe ahagaragara kuri Instagram, Miriam Sepetu yumvikana asaba abakurikira umukobwa we kuri urwo rubuga kumuvaho kuko nta cyubahiro abafitiye, Uyu mugore avuga ko Wema yabaye inkunguzi bidasubirwaho kuva yatangira kuryamana n’undi mugore witwa Diana.

Wema Sepetu, umukinnyi wa filime uvuka muri Tanzaniya wakanyujijeho ubwo yakundanaga n’umuhanzi Diamond Platinumz nawe uzwi cyane muri Tanzaniya mu myidagaduro yaho. Nyuma ya Diamond, mu bakundanye na Wema harimo umwe wanatumye agera mu nkiko ubwo hasakaraga amafoto bari gusomana ariko nyuma y’ibyo hagasohoka amafoto ya Wema Sepetu ari gusomana n’umukobwa bivugwa ko ari umutinganyi.

Uyu mubyeyi uhangayikishijwe n’imyitwarire y’umukobwa we ahamya ko atari ukwiyubaha kuba aryamana n’abagore bagenzi be.

Miriam Sepetu yagize ati “Diana yabanje kwijijisha yigira inshuti wa Wema isanzwe ariko yari umukobwa bakundana.”

Yanavuze ko ari agahinda kenshi ku mubyeyi, ati “Kereka umubyeyi gusa niwe wamenya agahinda k’ibyo umwana we ari kunyuramo. Ndambiwe Diana kandi sinifuza no kumubona. Buri uko nifuje ko Wema atera imbere, kubigeraho biranga kubera uwo mugore.”

Wema Sepetu yashyize kuri Instagram iyi foto yandikaho ati “Nyuma y’ibyavuzwe byose nzahora nishimira kukugira mu buzima nka mama”

Wema Sepetu we avuga ko nta cyamubuza gukunda umubyeyi we nk’uko yabinyujije ku rukuta rwa Instagram ku ifoto ye na nyina ayiherekeresha amagambo agira “Nyuma y’ibyavuzwe byose ndetse n’ibyakozwe byose, nzahora iteka nshimira ko nkufite mu buzima bwanjye.”

Miss Wema Sepetu ushinjwa ubutinganyi yakundanye n’abasore barimo Diamond na Idris Sultan.

Wema Sepetu na Diana umukunzi we wamwinjije mu butinganyi

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Indirimbo nyandagazi irimo ubusambanyi yatumye umuhanzikazi Rosa Ree...

Abategetsi bo muri Tanzania bahagaritse umukobwaukora injyana ya Rap witwa...
15 November 2019 Yasuwe: 2269 0

Umuhanzi nyarwanda yasobanuye impamvu yakoze amashusho y’indirimbo ihimbaza...

Lion Gaga yongeye gukora indirimbo ihimbaza Imana “Nta joro I Siyoni”...
15 November 2019 Yasuwe: 1119 0

Umuraperi Prezzo yavuzweho gufatwa ku ngufu n’aba Slayqueens...

Umuraperi Jackson Ngechu Makini uzwi nka Prezzo [CMB Prezzo] yahakanye...
14 November 2019 Yasuwe: 1976 0

Bobi Wine yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bari guhindura ejo...

Ku nshuro ya mbere ikinyamakuru The Time cyatangaje urutonde rw’abantu ijana...
14 November 2019 Yasuwe: 2301 0

Amafoto yonyine y’ubukwe bwa Rema wahoze ari umugore wa Eddy Kenzo...

Ubu bukwe bwabaye nyuma y’amakuru atandukanye yagiye avugwa ko hari...
14 November 2019 Yasuwe: 5290 0

Namatovu umukobwa wo muri Uganda nawe yakoze amateka ku isi[AMAFOTO]

Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Uganda yakoze amateka, maze yegukana umwanya...
14 November 2019 Yasuwe: 5679 0