skol
fortebet

Manager wa Mwiseneza Josiane yavuze ku makuru yasakaye hose ko atwite

Yanditswe: Saturday 29, Jun 2019

Sponsored Ad

Guhera kuwa Kane w’iki cyumweru hasakaye amakuru avuga ko Mwiseneza Josiane wakunzwe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yaba atwite ndetse ko ari mu bwihisho gusa manager we Sunday Justin yabihakanye.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda hari amakuru avuga ko Mwiseneza Josiane atwite ndetse yagiye kwihisha iwabo I Karongi,amakuru yamaganwe na Manager we Sunday Justin mu kiganiro yahaye Inyarwanda TV.

Yagize ati “Ni ibihuha tuba twabaretse ngo bavuge. Mu by’ukuri impamvu bari gutanga ngo ni uko ataboneka. Ese nkubaze umuntu wese utaboneka aba atwite? Ukuri ni uko Josiane ari mu kiruhuko hashize nk’ibyumweru bibiri. Twabiganiriyeho yaba we, yaba umuryango we twemeza ko akwiye kuruhuka akicara agatuza nta bya telefone cyangwa imbuga nkoranyambaga ikiruhuko nikirangira muzamubona.”.

Abakomeje gukwirakwiza aya makuru adafitiwe gihamya,baravuga ko kuba Mwiseneza Josiane atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga ndetse na telefoni ye ifunze bierwa n’uko atwite ndetse ngo yagiye kwihisha rubanda.

Manager Sunday yatangaje ko igihe Miss Josiane azamara mu kiruhuko atakizi, gusa azabimenya uku kwezi nikurangira.


Sunday Justin yahakanye amakuru ari kuvugwa ko Mwiseneza Josiane atwite

Ibitekerezo

  • ikigali sahantu bahise bamwereka umugi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa