skol
fortebet

Mani Martin aracyashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’umunyempano Maniraruta Martin wamamanye nka Mani Martin aracyashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we witabye Imana mu myaka yatambutse. Uyu muhanzi yavuze ko nubwo iminsi yahita ariko urwibutso rw’umubyeyi we rudasaza mu mutima we.
Mani Martin amaze iminsi akunzwe mu ndirimbo ‘Afro’, mbere yayo yari yasohoye iyitwa ‘Same Room’ nayo yakunzwe cyane.
Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa instgaram buherekejwe n’ifoto ya Mani Martin. Iyo witegereje neza iyi foto, Mani Martin agaragara (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’umunyempano Maniraruta Martin wamamanye nka Mani Martin aracyashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we witabye Imana mu myaka yatambutse. Uyu muhanzi yavuze ko nubwo iminsi yahita ariko urwibutso rw’umubyeyi we rudasaza mu mutima we.

Mani Martin amaze iminsi akunzwe mu ndirimbo ‘Afro’, mbere yayo yari yasohoye iyitwa ‘Same Room’ nayo yakunzwe cyane.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa instgaram buherekejwe n’ifoto ya Mani Martin. Iyo witegereje neza iyi foto, Mani Martin agaragara ababaye cyane ndetse ubona ko ibitekerezo byamutwaye ari kure.

Mani Martin aracyakomereye n’urupfu rw’umubyeyi we

Yagize ati :”Mama, iminsi itabarika irashize, gusa urwibutso rwawe, ruracyari rutaraga, ntiruhwema kumurikira Roho yanjye, ndagukunda, ndagukumbuye bitigeze kubaho.Ndakwibuka Mama.’

Nyuma y’ubu butumwa, bamwe mu bakunzi be bamwihanganishije bamwifuriza gukomera muri ubu buzima turimo. Yabwiwe ko Isi ari ishuri ducamo ndetse ko twigiraho amasomo menshi atandukanye ariyo mpamvu dukwiye kubaho.

Uyu yagize ati :” Isi twese ngo n’ishuri tuzacamo gusa byakabaye byiza umuntu abuze uwe basi yajya aho bamushyinguye akamuvugishaho…Basi rimwe akisubirirayo ariko ntibyakunda.Komera nibyatwese.”

Ku myaka 11 y’amavuko, Mani Martin yari amaze kurecordinga cassette ye ya mbere.

Album nshya ya Mani Martin izagaragaraho indirimbo nka ‘Afro’ ikunzwe muri iyi minsi, iyitwa ‘Kalibagiza’, ‘Afrika Ndota’, ‘Kinyaga’, ‘Kalibagiza‘ ‘Iyizire Chalala’ n’izindi zitandukanye. Yayikoze mu Kinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili agamije kugeza ubutumwa ku mubare wagutse w’abatuye Isi.

Ibitekerezo

  • Ariko abantu bwagiye mureka kubabaza abantu ubu ko iyo Nkuru itwubatse hehe k ko munjye mwandika ibyubaka abantu.

    None se Julienne... kuki bikubabaje!!? Wasobanura impamvu uvuze ngo "bajye bareka kubabaza abantu!?"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa