skol
fortebet

Mani Martin yahishuye umukunzi we anavuga icyo yamukundiye

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

Maniraruta Martin wamamaye nka Mani Martin bwa mbere yemeko ari mu rukundo n’umukobwa atifuje gutangaza amazina, ngo nawe azava mu busore age mu cyiciro cy’umugabo uhamye ubana n’umugore basezeranye.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Tv10 cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, aho bamusanze iwe aho atuye I Nyamirambo. Uyu muhanzi uhagaze bwuma mu njya nya Afrobeat, yavuze ko ari mu rukundo n’umuntu kandi bamaranye igihe nubwo atifuje kuvuga byinshi kuri we.
Yagize ati “Am (...)

Sponsored Ad

Maniraruta Martin wamamaye nka Mani Martin bwa mbere yemeko ari mu rukundo n’umukobwa atifuje gutangaza amazina, ngo nawe azava mu busore age mu cyiciro cy’umugabo uhamye ubana n’umugore basezeranye.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Tv10 cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, aho bamusanze iwe aho atuye I Nyamirambo. Uyu muhanzi uhagaze bwuma mu njya nya Afrobeat, yavuze ko ari mu rukundo n’umuntu kandi bamaranye igihe nubwo atifuje kuvuga byinshi kuri we.

Yagize ati “Am in live with somebody [Ndi mu rukundo n’umuntu]; Umunyamakuru ati ‘arahari?, Mani Martin ati ‘yego’. Uyu muhanzi ariko yirinze gutangaza amazina ye avuga ko ataringombwa ko byajya mu itangazamkuru....Ubu sinkiri njyenyine ariko ndi umuseribateri but i ‘m in love with some body. Sinteganya ubukwe vuba ariko nabwo sinzaguma njyenyine.”

Uretse gutangaza umukunzi we, Mani Martin w’ imyaka 29 y’amavuko yanavuze ko hari ingingo eshatu yagendeyeho ahitamo uyu mukobwa bamaranye igihe. Byakugora kubona ifoto y’uyu mukobwa ari kumwe na Mani Martin mu ruhame cyangwa se ahandi hantu cyane ko avuga ko ari ubuzima bwite budakwiye gushyirwa mu itangazamakuru.

Yagize ati “Nkunda umukobwa wubahiriza inshingano ze ndetse agaharanira iterambere rye; ikindi nkunda umukobwa uharanira kwibeshaho adategereje ko azabikorerwa n’umugabo(ushobora kwiyishyurira facture); Umukobwa unyuze mu kugira imiterere myiza mu ngano n’indeshyo.

Mani Martin yemeye ko afite umukunzi ndetse anavuga n’ibyo yamukundiye,nyuma y’amakuru yavugaga ko akundana na Najim wakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ariko ubu akaba yarashatse.

Uretse Najim kandi Mani Martin yumvikanye mu rukundo n’umuhanzikazi Princess Priscilla Umunyarwandakazi utuye muri Amerika n’ubwo we[Priscillah] yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko yatwererewe abahungu benshi yabuze uwo ahitamo barimo: Lick Lick, Meddy, The Ben na King James.

Mu mwaka wa 2015, Mani Martin yeruye ko ari mu rukundo n’umukobwa w’Umuyisilamukazi witwa ‘Hadidja byanavugwaga ko ashobora kumutera guhindura idini akava muri ADEPR akayoboka inzira y’Intumwa y’Imana Muhamad.

Mani Martin yashyize yemera ko afite umukunzi bamaranye igihe

Icyo gihe Martin yanditse ku rukuta rwa Facebook ubutumwa burebure yageneye abivangaga mu rukundo rwe na Hadidja wamutwaye uruhu n’uruhande, avuga ko bidakwiye na gato ko habaho guhutaza bamwe bazizwa imyemerere yabo.
Mani Martin yateruye agira ati :

"Mfite ubumenyi buke hafi ya ntabwo ku bijyanye n’iyobokamana, amadini n’ibisa bityo byose, gusa nubaha ukwemera kwa buri wese, nziko kubaho dufite ibyo dutandukaniyeho kuri iyi si ari byo bidufasha kugirirana akamaro.
Nuko nyine ntagitangara, ariko biratangaje kubona uko burya bwose imyemerere y’amadini anyuranye ishobora kugira abo itera guhishura urwango bagirira abatemera nkabo.

Nta gahunda n’imwe ijyanye n’idini iryo ari ryo ryose mfite , kurijyamo cyangwa kurivamo, uretseko inahari byaba ari ibyanjye bwite, sinumva aho bihurira n’undi wese kuko imyaka yo guhitamo ibinyuze ndayirengeje!
Naho gukunda ho njye sindeba idini uvamo, ibyo sinzi ko nanabitekerezaho ntibiri mu byo ndeba ku muntu.

Gusa biteye ubwoba uburyo twigishwa iyobokamana n’uburyo turivangamo amavamutima yacu! Ducira imanza abo tutemera kimwe, tubatega iminsi , tubatuka , tunabaciraho iteka!

Niko ye , ubundi ku bakristu abayislam si abantu nkamwe? Ku bayisilamu se abakristu si abantu nkamwe? Kuki twabigira intambara ngo kanaka yakunze nyiranaka badahuje imyemerere? ?? Ibyo se ahubwo bitaniyehe n’irindi vangura iryariryo ryose?

Naho bavandimwe rwose nta guca inka amabere kwaba kubayeho abatandukanyije amadini bakundanye, nta n’ikibi njye mbyumvamo, urukundo rwishakira inzira rugaca iyo mipaka yose!

Tujye twigira ku bibera ku Isi, Nigeria, mu minsi yashize amaraso yaramenwe biratinda ngo bapfa kutemera bimwe. Bene biriya bitangira buhoro buhoro bihereye mu myumvire nk’iyi yo kumva ko uwo mudahuje idini ari ikizira kuri wowe.

Dusigeho rwose, ku Mana nta kibanza cy’abaca imanza za Rubasha , abanyarwango, abatukana n’abategana iminsi, n’abacira abandi ho iteka gihari, bisa n’ubwibone no kwishyira hejuru iyo urengeje urwego rwo kwishimira ukwemera kwawe ukageza aho kumva ko ukw’abandi nta kigenda, tujye ducisha make dore tubanza kuba abantu mbere yo kuyoboka amadini, mugire amahoro n’umutuzo mwese abakristu n’abayislam, by’umwihariko Ramadhan Karim ku bayislam mwese! Peace & Love."

Martin mu minsi ishije yasoje amashuli muri Kaminuza ya Mount Kenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa