skol
fortebet

Mani Martin yamaganye iby’umuvumo watumye ava muri Gospel

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mani Martin yatangaje ko nta muvumo umuriho nyuma y’aho Intumwa y’Imana Mutabazi Kabarira Maurice, akaba n’umwanditsi w’ibitabo atangaje ko ashaka gukura imivumo ku bahanzi b’abanyarwanda batanye.
Mu bahanzi, Apotre Maurice yari yatangaje harimo Mani Martin ndetse na Jay Polly.Yari yavuze ko agaya bikomeye bamwe mu bahanzi bava mu muhamagaro w’Imana bakajya mu ndirimbo z’isi.
Mutabazi ati “ Umuvumo babaturiyeho ntabwo wabafashe, ariko mu buryo bw’imitekerereze barangiritse. (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mani Martin yatangaje ko nta muvumo umuriho nyuma y’aho Intumwa y’Imana Mutabazi Kabarira Maurice, akaba n’umwanditsi w’ibitabo atangaje ko ashaka gukura imivumo ku bahanzi b’abanyarwanda batanye.

Mu bahanzi, Apotre Maurice yari yatangaje harimo Mani Martin ndetse na Jay Polly.Yari yavuze ko agaya bikomeye bamwe mu bahanzi bava mu muhamagaro w’Imana bakajya mu ndirimbo z’isi.

Mutabazi ati “ Umuvumo babaturiyeho ntabwo wabafashe, ariko mu buryo bw’imitekerereze barangiritse. Nzabasengera mvuge ngo muhabwe umugisha, mukoreshe impano zanyu, mwigarurire imitima ya benshi, bakureho ibyaha byo mu mirimo yabo ariko ntibave mu mirimo yabo.”

Uyu mugabo kandi yavuze ko ashaka kubasengera bose uko ari babiri akabereka inzira nziza zo gukora muzika.Mu butumwa Mani Martin yashyize kuri instagram yavuze ko nta muvumo umuriho ndetse ngo n’ubigigerageje niwe ujyaho.

Yagize ati "Oya njyewe sinjya mvumika burya, n’uwabigerageje wese niwe wivumye kuko ntawavuma uwo Imana yahaye umugisha. Nta n’ubujijwe kandi kuvuga cyangwa kwandika ibihwanye n’uko yumva buri kintu kuri iyi si. Yezu ati ’Data Bababarire kuko batazi icyo bakora. Imana ibahe imigisha mwese , Imana niyo yonyine ifite ubushobozi bwo kuducira imanza twese. Amen.”

Kugeza ubu,Jay Polly ntacyo arandika cyangwa ngo atangaze binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane ko nawe ari mubo uyu mukozi w’Imana yatunze urutoki kuba baravuye mu muhagaro wo gukorera Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa