skol
fortebet

Marchal watangije Nkombo Style, yashyize hanze indirimbo yise Niko ndi Afatanyije na Alto

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

Ujekuvuka Emmy Marchal wamenyekanye ku izina rya Marchal Ujeku muri muzika nyarwanda yashyize hanze indirimbo nshyashya y’urukundo yise Niko ndi afatanyije na Alto usanzwe unatunganya amajwi muri studio ya Culture Empire y’uyu muhanzi.
Marchal Ujeku wamenyekanye mu ndirimbo yakunzwe cyane hano mu Rwanda by’umwihariko ku Nkombo dore ko ari naho uyu musore akomoka yise Bombole Bombole iri mu rurimi rw’iwabo kavukire “Amahavu” ruvugwa n’abatuye kuri iki kirwa no mu bice bimwe bya Repubulika (...)

Sponsored Ad

Ujekuvuka Emmy Marchal wamenyekanye ku izina rya Marchal Ujeku muri muzika nyarwanda yashyize hanze indirimbo nshyashya y’urukundo yise Niko ndi afatanyije na Alto usanzwe unatunganya amajwi muri studio ya Culture Empire y’uyu muhanzi.

Marchal Ujeku wamenyekanye mu ndirimbo yakunzwe cyane hano mu Rwanda by’umwihariko ku Nkombo dore ko ari naho uyu musore akomoka yise Bombole Bombole iri mu rurimi rw’iwabo kavukire “Amahavu” ruvugwa n’abatuye kuri iki kirwa no mu bice bimwe bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo ndirimbo ye ivuga ku musore wagiye kuratira umuryango we umukobwa yakunze ufite umuco utandukanye n’umuco w’abo mu muryango w’umusore. n
Nubwo aririmba mu rurimi rutumvwa na benshi hano mu Rwanda ntibimubuza gukundwa dore ko amaze kwitabira ibitaramo byinshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera injyana yuje ubutumwa akora y’umuco gakondo yise "Nkombo Style".

Marchal ufite indirimbo zigera kuri 5 amaze kwitabira ibitaramo byinshi yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho yitabiriye: “Kigali up yabereye kuri stade Amahoro, Iserukira muco nyarwanda ryabereye kuri petit stade, International world refugees day yabereye muri Mariott hotel, Rwanda music festival yabereye muri IPRC Kicukiro, International organisations yabereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Umunsi mukuru w’ibwami ile d’idjwi DRC congo, International festival yabereye muri cote d’ivoire ndetse akaba anakunda gutumirwa ngo ataramire abaturage ku munsi w’umuganura inshuro nyinshi yaba aho avuka ku nkombo ndetse n’abandi hatandukanye".


Mu bahanzi bakomeye bamaze gukorana yakoranye n’umuraperi ukomeye hano mu Rwanda Jay Polly aho bakoranye indirimbo bise "Bikongole" nayo iri mu rurimi rw’Amahavu asanzwe akoramo indirimbo. Si uyu gusa kuko aherutse no kujya mu gihugu cya Uganda mu mishinga yo gukorana indirimbo n’ibyamamare muri muzika ya Uganda Eddy Kenzo na Dr Jose Chameleone.


Marchal Ujeku na Eddy Kenzo ubwo yari yaje i Kigali gukorana na Man Martin
Ujeku yinjiye muri muzika nyarwanda mu mwaka wa 2016 aribwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise Bombole Bombole, ubu akaba afite umwihariko wo gukora injyana gakondo itavangiye mu rwego rwo kwagura umuziki nyarwanda w’umwimerere .


Marchal Ujeku na Man Martin
Iyi ndirimbo yise Niko ndi ni indirimbo yakorewe muri studio yitwa Culture Empire y’uyu musore yashyizeho kugirango afashe abahanzi bakizamuka kuzamura impano zabo bitabavunnye cyane. iyi ndirimbo yakozwe n’aba Producer 3 aribo Nizbeat, Alto wanamufashije mu nyikirizo y’iyi ndirimbo ndetse na Producer Jimmy warangije umushinga w’iyi ndirimbo.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NIKO NDI YA MARCHAL UJEKU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa