skol
fortebet

Mariah Carey ntiyorohewe kubera kwiyambika ubusa mu maso y’umukozi we

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Mariah Carey ntiyorohewe kubera kwiyambika ubusa mu maso y’umukozi we
- UMURIRIMBYI UKOMEYE MURI LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA NTIYOROHEWE KUBERA KWAMBARA UBUSA IMBERE Y’UMUKOZI WE

Sponsored Ad

Mariah Carey ukomeye cyane mu ruhando rwa Muzika muri Leta zunze ubumwe z’Amerika arashinjwa ibyaha byo kwiyambika ubusa imbere y’umukozi we ashyizwe mu majwi n’umugore wahoze ari umujyanama we uzwi ku izina rya Stella Bulochnikov.

Stella Bulochnikov yahisemo gufata umwanzuro wo gushyira ahagaragara imyitwarire idahwitse y’uyu muririmby akomeje kugaragaza imbere y’umukozi we, kubera ari ibintu byari bisa naho amaze kugira akamenyero abikora inshuro nyinshi cyane.

Ni mugihe uyu muhanzikazi yari amaze igihe kitari kirekire aribwo agaragaje ko abana n’uburwayi bwo kujijwa, ibi bikaba bishobora gutuma yibagirwa aho ari naho agomba gukorera igikorwa runaka bitewe n’uko kimeze.

Umujyanama we, avuga ko uyu muhanzi akomeje ibikorwa byo kwiyambika ubusa imbere y’umukozi we, bitewe n’uko nawe asa n’ubigiramo uruhare ntafate imiti neza y’uburwayi amaze igihe atangaje ko afite.

Aganira na TMZ yavuze ko ikintu kimwe akeka ko gikoresha Mariah Carey ibi byose, n’ukwinangira gufata neza imiti igabanya ubukana bw’uburwayi bw’urujijo aherutse guhishura ko afite buvangitiranya ibyishimo n’umunabi mu gihe kimwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu kirego cy’uyu mugore wahoze ari umujyanama wa Mariah Carey yanasabye indishyi y’akababaro ya miliyoni nyinshi z’amadolari ku bwo gusesa amasezerano y’imikoranire bari bafitanye igihe kitarangiye ntanamuhembe gusa hagati aho umuvugizi w’uyu muririmbyi yahakanye ko ntamasezerano Stella yigeze agirana na Mariah

Mariah Carey w’imyaka 49 ni umwe mu baririmbyikazi batunze amafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko abarirwa miliyoni zisaga 500 z’amadolari, kuva yatangira umuziki mu 1988 amaze gucuruza kopi z’indirimbo miliyoni 200 ku Isi hose.

Uyu muhanzi nyuma yo gukomeza kugaragaraho ibikorwa bitandukanye by’ubuhemu harimo no kutishura Abakozi akoresheje, ubu akurikiranyweho kwiyambika ubusa mu maso y’umukozi we abitewe no kudafata imiti y’uburwayi bwo kwibagirwa afite nk’uko bikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa