skol
fortebet

Marina arabaza abakomeje gutangarira imyenda ye niba azambara amakoma

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Marina aribaza niba kwambara umuco nyarwanda ari ukwambara amakoma.
Taliki ya 24 mu gitaramo cyabereye kuri Camp Kigali umuhanzi Marina ubarizwa muri The Mane Label yaje yambaye imyenda icitse ndetse bigaragara ko yamwambikaga ubusa yatangaje ko imyenda yambaye ntakibazo na kimwe yari ifite kandi kuyambara bitari impanuka.
Yagize ati “Nari nambaye neza ariko! None se bagiraga ngo nambare amakoma? Umuco nyarwanda bambara gute? Uko nari nambaye ni ibintu nari natekerejeho, nari nambaye neza, (...)

Sponsored Ad

Marina aribaza niba kwambara umuco nyarwanda ari ukwambara amakoma.

Taliki ya 24 mu gitaramo cyabereye kuri Camp Kigali umuhanzi Marina ubarizwa muri The Mane Label yaje yambaye imyenda icitse ndetse bigaragara ko yamwambikaga ubusa yatangaje ko imyenda yambaye ntakibazo na kimwe yari ifite kandi kuyambara bitari impanuka.

Yagize ati “Nari nambaye neza ariko! None se bagiraga ngo nambare amakoma? Umuco nyarwanda bambara gute? Uko nari nambaye ni ibintu nari natekerejeho, nari nambaye neza, iby’abandi bavuga simbyitayeho.”

Ku kijyanye no gucika kuri iyi myenda ,Uyu muhanzikazi yavuze ko ataribyo ahubwo ariko iba idoze.

Usibye kuba iyo myenda imeze nk’akayunguruzo yageze aho iracika mu gihe ababonye aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga banenze imyambarire y’uyu mukobwa umaze igihe kitari gito muri muzika Nyarwanda, aho abandi bavugaga ko yashakaga kugirango avugwe mu itangazamakuru.

Si ubwambere Marina avuzwe mu Itangazamakuru kubera ibibazo bijyanye n’ imyambarire ye uyu mukobwa yigeze kuvugwa mu rukundo n’ umuhanzi ukizamuka mu njyana ya Hip Hop witwa Edsha nubwo baje gutandukana hakavugwa amakuru menshi ko batandukanye mu rwego rwo kugirango akore muzika ntakimuzitira .

Ibitekerezo

  • Nibawari Ko Ubona Ko Wariwambaye Neza Ubwo Wambaye Nabi Byaba Bimeze Gute

    Uyu muhanzikazi ni muto mu mutwe mumureke azakura, Miss Jojo nta tuje se? Priscillah we se ntiyiturije?
    Nashyushye umutwe azasobanuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa