skol
fortebet

Ray C yabyinishije abasore abanje kubambura ,Marina agaragaza imiterere y’amabere ye -AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi wigeze kukanyuzaho mu gihugu cya Tanzania no mu karere duherereyemo muri rusange Ray C yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’umuhanzikazi nyarwanda Marina, byari udushya tudasanzwe uhereye ku mibyinire n’imyambarire y’aba bakobwa bombi. Ray C ufite amazina y’ababyeyi Rehema Chelamila yageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa 7 Nzeri hanyuma akora igitaramo mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2017,ndetse akaba yanagihuriyemo n’umuhanzikazi mushya witwa Marina wo (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi wigeze kukanyuzaho mu gihugu cya Tanzania no mu karere duherereyemo muri rusange Ray C yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’umuhanzikazi nyarwanda Marina, byari udushya tudasanzwe uhereye ku mibyinire n’imyambarire y’aba bakobwa bombi.

Ray C ufite amazina y’ababyeyi Rehema Chelamila yageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa 7 Nzeri hanyuma akora igitaramo mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2017,ndetse akaba yanagihuriyemo n’umuhanzikazi mushya witwa Marina wo mu Rwanda.

Marina yari yitwaje ababyinnyi

Igitaramo cyabaye mu masaha y’igicuku nyuma ya saa sita z’ijoro gusa abafana ntibari barambiwe kuko hari umuziki watumaga bakomeza kwiyumvamo imbaraga zo gutarama.

Marina yaje gutungurana nawe mu myambarire

Ray C yabanjirijwe ku rubyiniro n’umukobwa ukizamuka witwa Uwase Deborah [Marina] waririmbye aherekejwe n’ababyinnyi. Yaririmbye izo amaze guhanga mu gihe gito amaze mu muziki zirimo ‘Bikakubera’ n’indi nshya yise ‘Marina’.

Uyu mukobwa yari yambaye agakabutura gato k’umukara kari kamufashe cyane, hejuru yari yambaye akenda karimo imyenge myinshi ku buryo imiterere y’amabere ye mu isutiya[bra] yagaragaraga.

Ray C yabyinishije insoresore adasize n’inkumi

Uyu mukobwa akigera ku rubyiniro, abantu bamweretse ko bamwishimiye cyane, batera hejuru bamwakiriza amashyi menshi baririmbana na we ubona bose batwawe.

Agakabutura Ray C yari yambaye kari gato cyane kandi kanaregeje

Ray C yageze imbere y’abafana mu masaha akuze cyane ku buryo bamwe bari batangiye gukeka ko atakije. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Uko wapi” na “Umenikataa”, “Wanifautia nini”, “Na Wewe Milele” n’izindi.

Ray C yabanzaga kwambura imyenda yo hejuru abasore yajyaga kubyinisha

Uyu mukobwa yatunguye abaje kureba iki gitaramo kuko Yabyinishije abagabo mu buryo budasanzwe ndetse akajya atoranya uwo babyinana ariko abanje kumwambura hejuru.

Ray C yabyinanaga n’abagabo abakorakora mu gituza ubundi akabikubaho maze mu bafana bagakoma mu mashyi.

Yanjyaga mubari baraho maze akihitiramo umusore babyinana

Uyu muhanzikazi yari yambaye mu buryo butangaje cyane! Hasi yari yambaye agakabutura k’ikoboyi k’ubururu kareshya na sentimetero zigera nko muri cumi n’eshanu, yari yakageretse kuri bas ijya gusa n’umubiri we ku buryo uwamureberaga kure yakekaga ko arimo kureba ibibero bye.

Ray C akoreye igitaramo mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga icumi ishize ahavuye, ubwo ahaheruka yanakoranye indirimbo na Family Squand. Mu byo yavugaga byose, yagarukaga ku byiza yabonye ku Banyarwanda ndetse ko ‘yizeye neza ko bashyigikiye umuziki’.

AMAFOTO@Igihe

Ibitekerezo

  • Ark nkiba byazatumarira iki kubijyanye numuco nyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa