skol
fortebet

Marina ngo yababajwe no kubona Safi yarahagaritse kumukurira kuri instagram

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Marina ngo yababajwe na Safi mu cyumweru gishize wasanze yaramukuye ku bantu akurikira ku rubuga rwa Instagram agasigazaho umuntu umwe gusa.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba ku izina ry’ubuhanzi konte ye akoresha ya Instagram yashyize muri konte zirinzwe kandi zizwi neza aho yashyiriweho akamenyetso kazwi nka [ Verification Badge] gahabwa konte z’abantu bafite konte zicungiye umutekano kandi zizwi ku rubuga rwa instagram.

Nyuma yo guhabwa kano kamenyetso yaretse gukurikira bamwe mu bantu yakurikiraga barimo umujyanama we mukuru Bad Rama ndetse n’abahanzikazi 2 barimo Marina na Queen Cha ubusanzwe bafashyirizwa hamwe mu nzu ya The Mane asigara a forowinga [Follow] Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Nyuma yuko akoze bino benshi baramunenze bavuga ko ibyo yakoze bidakwiye ndetse ko bishobora kumugiraho ingaruka zishobora gutuma bamwe mu bantu nawe bamukurikiraga bamuvaho mu buryo bwihuye kubera kubishenguraho.

Mu kiganiro Marina aherutse kugirana na Tv10 yabajijwe niba Safi akimukurikirana kuri Instagram asubiza ko ahubwo yamubabaje cyane kubona

Yagize ati ” Uzuko ariwe muntu uherutse kumbabaza mbyibutse Yaramforowinguye ,nagiye kureba kuri instagram nshaka kumu [Tagging] ndavuga se ni uyu mu Papa nsanga aforowinga umuntu umwe gusa.”

Nyuma yuko dushatse kumenya impamvu nyamukuru yatumye Safi Madiba akora iki gikora cyo kugabanya umubare w’abantu yakurikiraga kuri instagram agasigaza umuntu umwe rukundi twamuhamagaye ku murongo wa Telefone njyendanwa akoresha gusa nitwabasha kuvugana. Aho turaza gukomeza kubakurikiranira impamvu yamuteye gukora ibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa