skol
fortebet

Marina yagize icyo avuga ku nda bivugwa ko atwite

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Marina yanyomoje ko atwite avuga ko ababitangaza atazi aho babikura ndetse ko impamvu yatumye ahagarika kongera gukora video azabitangaza mu minsi iri imbere.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Marina Debol yagize icyo atangaza ku makuru amaze iminsi akwirakwizwa hirya no hino aho byavugwaga ko atwite ndetse ngo bikaba ariyo ntandaro yo guhagarika gukora Video z’indirimbo ze, maze ahamya ko ibyamuvuzweho byose nta kuri kubirimo.

Ni nyuma y’aho uyu muhanzikazi atangaje ko agiye guhagarika gukora amashusho y’indirimbo ze nyuma y’iyitwa Kalibu bitewe n’impamvu ze bwite. Ibi rero bikaba byaratumye bamwe mu bafana be batangira kwemeza ko ashobora kuba atwite.Gusa ubwo Marina yari akubutse i Kampala aho yari yaragiye gukorera igitaramo yakoze mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko na we azi ko bavuga ko atwite ariko ko atari byo ahubwo ko ari abantu baba bivugira.

Yagize ati:”Ni ukuri nanjye ndabizi ko hari abantu bamaze iminsi bahwihwisa ibihuha ko ntwite, njye Marina ntabwo ntwite, sinzi ababivuga aho babikuye wenda kuri biriya mperutse gutangaza by’ uko mpagaritse gukora Video, ntabwo nabihagaritse ngo ni uko ntwite, nabihagaritse kubera impamvu nzatangaza mu minsi iri imbere. Ukuri ni uko nta twite bareke gukwirakwiza ibihuha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa