skol
fortebet

Mariya Yohani yandikiye Minisitiri w’ubuzima amusaba guhindura imvugo y’indwara y’abagore ‘kujojoba’

Yanditswe: Friday 12, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mukankuranga Marie Jeanne [Mariya Yohani] yandikiye Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba amusaba guhindura imvugo y’indwara y’abagore izwi nko kujojoba.
Avuga ko nk’ababyeyi babagamiwe n’iyi mvugo aho asaba ababishinzwe n’abandi bose gushaka uko iyi mvugo yahindurwa mu rwego rwo guha icyubahiro abagore barwara iyo ndwara.
Maria avuga ko kuba umugore yagira ikibazo cyo ‘kujojoba’ ataba ariwe wabyitewe ahubwo ko bishobora guturuka kubyo yanyuzemo birimo Jenoside yabaye mu 1994 (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mukankuranga Marie Jeanne [Mariya Yohani] yandikiye Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba amusaba guhindura imvugo y’indwara y’abagore izwi nko kujojoba.

Avuga ko nk’ababyeyi babagamiwe n’iyi mvugo aho asaba ababishinzwe n’abandi bose gushaka uko iyi mvugo yahindurwa mu rwego rwo guha icyubahiro abagore barwara iyo ndwara.

Maria avuga ko kuba umugore yagira ikibazo cyo ‘kujojoba’ ataba ariwe wabyitewe ahubwo ko bishobora guturuka kubyo yanyuzemo birimo Jenoside yabaye mu 1994 cyangwa se uwo mugore akaba yarabyajwe muburyo butameze neza bikamuviramo iyo ndwara.

Mariya Yohana, ni umwe mu bagore b’abanyarwandakazi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu akamaro

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya instagram, yumvikanishije ko iyo umugore abwiwe ko arwaye indwara yo ‘kujojoba’ akabwirwa ko agiye kuvugwa ahagurukana ipfumwe mu bantu n’ikimwaro kuburyo atabasha kwisanzura mu bandi.

Yabwiye Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba ko abagore bafite iyo ndwara bahorana ako gahinda asaba ko byatekerezwaho iyo mvugo igahindurwa,ati Mwiriweho?! Ubu n’ubutumwa nifuzaga kugeza kuri ministre w’ ubuzima.”

Bamwe mu bamukurikirana bashimye iki giterekezo bamubwira ko bifatanyije nawe muri uru rugamba rwo gusaba ko imvugo ‘kujojoba’ yakurwaho.

Mariya Yohana yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Intsinzi bana b’u Rwanda”, akaba azwi no mu zindi ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’indirmbo zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ubutumwa bwa Mariya Yohani
Maria yakunze guhimba nyinshi mu ndirimbo zishishikariza urubyiruko kuzirikana igihugu cy’u Rwanda rukomokamo.

Mu 1990 nibwo yatangiye kwamamara mu ndirimbo nka “Inkotanyi z’Amarere” na “Intsinzi” zaje gukundwa cyane.

Mu 2007 yambitswe umudari w’ishimwe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, nk’umwe mu babyeyi bagize uruhare mu kwibohora kw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa