skol
fortebet

Masamba,Makanyaga,Mariya Yohana na Sophia ucuranga inanga bagiye guhurira mu gitaramo kimwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Mudandi Frank yateguye igitaramo yise “Inganzo yanjye” akaba avuga ko ari igitaramo cye azaba ahereyeho afata nk’ubukwe bwe bwa mbere.

Sponsored Ad

Mudandi Frank afite indirimbo zirimo iyitwa “Ni Miss”, Soulmate”, “Agasamusamu” n’izindi zirimo iz’ibyamamare yagiye asubiramo.

Ari gutegura igitaramo cye cya mbere mu rwego rwo kwiyereka abakunzi be mu gitaramo yise “Inganzo Yanjye”, aho azaba afatanyije n’abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Masamba Intore, Makanyaga Abdul, Nzayisenga Sofia na Mariya Yohana.

Aganira na UMURYANGO, Mudandi yavuze ko impamvu yahisemo aba bahanzi ari uko ari bamwe mu bafite ubunararibonye muri muzika nyarwanda ngo gusa no mu minsi izaza hari igitaramo azakorana n’abahanzi b’urungano rwe.

Ati “ Niyemeje gukora igitaramo cya mbere nisunga bamwe mu bahanzi bafite ubunararibonye muri muzika nyarwanda gusa igitaramo kizakurikira nzakorana n’abahanzi b’urungano rwanjye”.

Nubwo ari cyo gitaramo cya mbere yateguye, yavuze ko akiri umunyeshuri yajyaga aririmba mu bitaramo bitandukanye by’umwihariko ubwo yigaga muri GS Kabgayi.

Igitaramo kizabera kuri The Mirror Hotel ku ya 5 z’ukwa 10 kikazatangira saa kumi n’imwe kwinjira akazaba ari amafaranga ibihumbi 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa