skol
fortebet

Masongange umukobwa w’ikimero wari ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga yasezeweho bwa nyuma umusaraba utwarwa na Oprah[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Masongange umukobwa w’ikimero wari ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga yasezeweho bwa nyuma umusaraba utwarwa na Oprah
- Abantu bose batangariye ikishe umunyamideri wo muri Tanzania wakundanaga na Davido
- Masogange yari yarakatiwe imyaka ibiri y’igifungo ahamijwe icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge
- Umunyamideli Masogange yasezeweho mu cyubahiro

Sponsored Ad

Agness Gerald Waya [Masogange], umunyamideli ukomeye muri Tanzania, uheruka kwitaba Imana azize uburwayi bw’umusonga, yasezeweho bwa nyuma kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mata 2018.

Masogange wari uzwi cyane mu bakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo zakunzwe, yapfuye mu buryo bw’amayobera mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2018. Yaguye mu Bitaro bya Mama Ngoma biri i Mwenge, mu Karere ka Kinondoni i Dar es Salaam.

Umurambo wa Agnes Gerald ‘Masogange’ mu modoka ubwo wakurwaga mu Bitaro Bikuru bya Muhimbili

Umuhango wo gusezera Masogange wabereye kuri Leaders Club mu Mujyi wa Dar es Salaam, witabiriwe n’abaturage bahatuye n’ibyamamare birimo abahanzi nka Ali Kiba na Diamond Platnumz ndetse n’abakinnyi ba filime bazwi muri Tanzania barimo Mrisho Mpoto, Jackline Wolper, Chege, Rammy Ghalis, Timbulo, Tunda, Kajala, Aunt Ezekiel n’abandi.

Umusaraba wari uherekeje umurambo wa Masogange wari utwawe n’umukinnyi wa filime muri Tanzania, Irene Uwoya “Oprah” wari inshuti magara ya nyakwigendera.

Masogange wavutse ku wa 8 Nzeri 1989, wakundaga kwiyita “Didi”, yashimwe uko yazamuye ibendera rya Tanzania ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu bikorwa bitandukanye. Yari umunyamideli uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni umwe mu bakobwa bakoreshaga imbuga nkoranyambaga akabifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Yanabiherewe ibihembo bikomeye nka Best Tanzanian Video Vixen mu 2009, 2011 na 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa