skol
fortebet

Mayor w’akarere ka Rwamagana yahishuye inama yagiriye Mwiseneza Josiane ntibabyumva kimwe

Yanditswe: Monday 25, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko Mwiseneza Josiane yabatunguje urugendo ataranabasobanurira umushinga we ngo bamufashe kumushakira abaturage dore ko ngo n’umunsi yari yahisemo byari kugorana kuko ari umunsi w’isoko.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2019 mu Karere ka Rwamagana nibwo hari hategerejwe igikorwa cya mbere cya Mwiseneza Josiane miss Popularity cy’ubukangurambaga mu kurwanya igwingira ry’abana, aho yari yatangaje ko cyari kubera mu Karere ka rwamagana mu Murenge wa Fumbwe ariko biza guhinduka ku munota wanyuma bitungura benshi.

Mayor Mbunyumuvunyi Radjabu yavuze ko nta muntu waza mu baturage b’Akarere hari ubukangurambaga ajyanyemo atabimenyesheje ubuyobozi ngo bumushakire abaturage aganira nabo.

ibi byo guhagarika Mwiseneza ku munota wanyuma Mayor Mbonyumuvunyi abihakana yivuye inyuma akavuga ko baganiriye amuha gahunda yo kubanza kubiganiraho.

“ Njye naganiriye na Josiane mu ijoro ryakeye ( ku wa kabiri 19 Gashyantare) ansaba kuza mu Karere mubwira ko bitashoboka ko adutunguye tugomba kubanza kubiganiraho akatwereka umushinga we tukawuganiraho tukanamubwira umunsi mwiza twabonaho abaturage kuko uyu munsi wari umunsi w’isoko nti yari kubona nabo aganira nabo kubibangikanya byari kugorana”.

Akomeza agira ati“ Natunguwe no gusoma ibinyamakuru no kumva kuri youtube bavuga ko twamubujije kandi twaraye tuganiriye na we (Josiane) atubwira ko agiye gushaka umwanya cyangwa akozohareza umuhagararariye tukaganira uko bikorwa kuko dushobora no guhindura aho igikorwa cyabera bibaye ngombwa ku nyungu z’abaturage”.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, ahagombaga kubera igikorwa witwa Zamu Daniel, yahamagaye abagiteguye ababaza impamvu batabimumenyesheje bamusubiza ko babibwiye akarere gusa mu gicuku nibwo Josiane na bagenzi be babonye ubutumwa buturutse ku karere busubika igikorwa.

Kugeza aka kanya Mwiseneza Josiane mu itangazamakuru avuga ko igikorwa cye cyahagaritswe gusa ntagire icyo yongeraho kuko nta bindi bisobanuro ari gushaka gutanga niba azasubira muri kariya Karere cyangwa agiye gushaka akandi.

Mwiseneza Josiane yabaye Miss ukunzwe mu Rwanda uyu mwaka nyuma yo kugaragarizwa urukundo na benshi ndetse mu irushanwa yari yatanze umushinga wo kurwanya igwingira ry’abana avuga ko ariwe yakora mu gihe yaba abaye nyampinga w’u Rwanda ariko binanze yiyemeza kuzawukomeza akaba aricyo gikorwa cyambere yari agiye gukora.

Ibitekerezo

  • Nyamara guceceka s’ubucucu ahubwo ni ugucengerwa n’ibyuzi. Kandi kubaha biruta igitambo. Data yanyise " Hishamunda" sogokuru anyita "Banguwunguka".

    ariko murisobanura mubiki niba mibibasha bwanyu mwaramwangiye muribaza ko n’ijuru muzarimwangira?

    Ahubwo iyo amugira inama yo kwitondera abamushakaho inyungu zabo bashobora kumuteza ibibazo!!!

    mayor we ufite indimi nyinshi nukwivuguruza mumagambo.mbere wabanje kuvugako Josiane atigeze akubwira ikigikorwa ko wakimenyeye mwitangaza makuru none ngo mu ijoro ryokuwa 19 waramuhamagaye kuri tel umubaza impamvu atabikumenyesheje!!!!nonese igihe wabimenyeye mwitangazamakuru kuki utagize uwo murava woguhita umuhamagara ngo mubiganire mbere yigihe???yeweee Mayor weeee nakumiro

    Nonese kontakosa mwakoze mukaba muhora mwitangazamakuru musobanura kd uwo mwahemukiye yaratuje akabareka cg niryajambo ryuko uwakosheje ahunga ntawumwirukanye ariko miss M.J sumwana utazi agaciro ka meya rwose mwitwambika fime kd niyompamvu mwiseneza yatunguwe nibyo mwamukoreye Aha agaciro meya yanze kububahuka nkumukobwa wumutima tuzarata uzategure ahandi gutuza kwawe nibyo meya numuntu ukomeye iturize ubundi bizakunda ngushimiye rwose kwifata

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa