skol
fortebet

Mbere y’uko Pasika itangira abaturage bo mu Bwongereza basinze ku bwinshi bigera naho bamwe burira ibiti abandi bakwira imishwaro[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe abatuye isi bose bategereje kwizihiza pasika,Abongereza bo ntibategereje ko umunsi nyirizina ugera,ahubwo bahise birara mu tubari,baranywa barasinda,abagore bataha babarandase kubera ubwinshi bw’inzoga banyoye.

Sponsored Ad

Mu mijyi itandukanye irimo Newcastle, Cardiff na Birmingham,abagore,abagabo,abasore n’inkumi bagaragaye mu gicuku basinze cyane,bari kugwirirana cyane,bituma bamwe barara mu buroko.

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa kane tariki 18 Mata,nibwo aba Bongereza biganjemo urubyiruko bagiye mu tubari,banywa inzoga nyinshi barasinga bamwe barara mu mateme,abandi barara muri gereza nyuma yo kurwana na polisi.

Mu gihe hirya no hino ku isi abantu benshi babonye ikiruhuko kirekire kigera ku minsi 4,aba Bongereza bahisemo kuyibyaza umusaruro,bajya kunywa agasembuye kenshi.

Icyatangaje benshi mu mafoto yagiye hanze,n’abantu basinze bigera ubwo burira ibiti kubera inzoga,abandi bitaburiraho imyenda,abandi bataha barandaswe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa