skol
fortebet

Mc Tino nyuma yo kuva muri TBB agiye kumurika Album ye ya mbere

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mc Tino yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere izaba yitwa Umurima aho izaba iriho indirimbo 12 .

Sponsored Ad

Umuhanzi nyarwanda Kay Martin ubusanzwe uzwi nka Mc Tino ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umurima ,My time ,My Lover yafatanyije n’umuhanzi Javad ukomoka muri Jamaica , kuri ubu yatangaje ko mu kwezi k’Ukuboza azashyira hanze album ye ya mbere nyuma yuko avuye muri TBB.

Mu kiganiro yagiranye n’UMURYANGO Mc Tino yavuze ko kuba agiye gushyira Album ye ya mbere hanze ari umwihariko yihaye kuva umwaka watangira ko azakora cyane mu rwego rwo kwerekana ko ashoboye .

Yagize ati “ Taliki ya 8 Ukuboza 2018, nzashyira hanze album yanjye ya mbere nise Umurima aho izaba igizwe n’indirimbo 12 ,murizo ndirimbo nahuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo Gabiro ,Aime Bluestone,Ganza ,Siti True ndetse n’umuhanzi Javada ukomoka muri Jamaica”

Yaboneyeho no gutangaza ko muri iyi minsi ari gukora ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kwiyegereza abafana be kugirango baganire ndetse bungurane ibitekerezo aho ku munsi wejo azataramira abakunzi be i Rubengera ahazwi nko muri Centre Ubucuti ndetse no kuwa gatandatu taliki ya 06 Ukwakira kuri Sonatube ahazwi nko kwa Chez John Maradona azahakorera igitaramo aho azaba ari kumwe na mugenzi we Gabiro Guital .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa