skol
fortebet

Mc Tino yababajwe n’urupfu rw’umufana we witabye Imana azize urupfu rutunguranye

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mc Tino yababajwe n’urupfu rutunguranye rw’umufana we witwa Babou witabye Imana mu ijoro ryo kuwa mbere ahana mu masaha y’ igitondo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Nzeri 2018 , nibwo umukobwa witwa Uwase Foibe ubusanzwe uzwi nka Babou ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana azize uburwayi .

Iyi nkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo musaza we yandikiraga zimwe mu inshuti ze basanzwe bavugana kuri Whats App gusa benshi bakaba kutabyumva neza bitewe nuko bamwe bari basanzwe bavugana nawe ndetse ababwira ko atarembye cyane.

Umuhango wagaragayemo abantu b’ingeri zitandukanye barimo Mc Tino wavuze ko uyu mukobwa amuzi kuva mu mwaka wa 2016 ubwo yarakiri muri TBB .Uyu muhango wagaragayemo umwe mu basore bari kuzamuka mu bijyanye no gushyushya abantu mu bitaramo ariwe Arafat Kaboi ndetse n’abandi batandukanye barimo inshuti ze za hafi ndetse n’umuryango.

Mu ijambo ry’umukuru w’umuryango yavuze ko urupfu rwe rwatunguranye bitewe nuko uyu mwana w’umukobwa yarasanzwe ari umuntu ukunda gusabana n’abantu bose ndetse agakunda bamwe mu bahanzi batandukanye barimo Mc Tino , Dream Boys by’umwihariko akaba yakundaga kujya mu bitaramo bitandukanye.

Mu kiganiro Mc Tino yagiranye n’UMURYANGO yavuze ko yababajwe n’urupfu rwuyu mukobwa kubera ko hashize iminsi micye bavugana ko bazahurira mu gitaramo kuri uyu wa gatanu

Yagize ati “ Nukuri njyewe babimbwiye mbanza kugirango ni ukubeshya niko kubwira umuntu wabimbwiye ati wagiye ureka gukinisha abantu , nyuma y’iminota micye yanyoherereje ubutumwa bw’amajwi ambwira ko yitabye Imana ndetse bagiye gushyingura nabuze icyo nkora niko kuza kwifatanya n’uyu mwana w’umukobwa wamfashaga cyane mu bikorwa bya muzika.

Twakubwira ko Uwase Foibu uzwi nka Babou yitabye Imana afite imyaka 20 y’amavuko. Aho yabonye izuba taliki ya 6 Gashyantare 1998 akaba atabarutse Taliki ya 18 Nzeri 2018.

REBA UKO UMUHANGO WO GUSHYINGURA WAGENZE:








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa