skol
fortebet

Mc Tino yagize icyo asaba abantu 200 bamuhamagaye bamubaza niba yarongoye umukecuru

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Mc Tino yasabye abantu bagera kuri 200 bamuhamagaye bamubaza niba yakoze ubukwe n’umukecuru ko baza mu gitaramo kizaba taliki ya 8 Ukuboza 2018 .., cyo kuzamurika album ye Album ye nshya Umurima.

Sponsored Ad

Kuri uyu uwa Gatanu taliki ya 2 Ugushyingo 2018 , Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye ifoto igaragaza MC Tino wahoze mu itsinda rya TBB agiye gusinya bigaragara ko yari yasezeranye mu mategeko n’umugore w’umuzungu usa n’ushaje umubonye mu maso bivugwa ko amurusha imyaka 40, ariko ibi ntabwo ari ukuri.

Kay Martin uzwi nka Tino yatangaje ko atari yasezeranye n’uyu muzungukazi nkuko babivugaga, ahubwo yari yatashye ubukwe bw’inshuti ye witwa Manzi agomba kumusinyira nk’umugabo wari uhari, ubukwe bwabereye i Rubengera mu karere ka Karongi.

Nyuma yuko ibi byose yashyize ubutumwa kuri instagram avugako yahamagawe n’abantu barenga 200 bamwe muribo bamubaza niba ari ukuri ko yasezeranye n’umuzungu , mu gihe abandi bamwifurizaga urugo rwiza maze abasaba ko uko bamuhamagaye ashaka ko ari nako bazitabira igitaramo cye cyo kumurika album ye umurima giteganyijwe taliki ya 8 Ukuboza 2018 .

Yagize ati” Ejo hashize nitabye telefone z’abantu barenga 200 batandukanye bambaza ku ifoto nashyize hanze niba ari ukuri , mu gihe abandi bambwiraga ko nakomerezaho , ndabasabye rero uko mwampamagaye mubimbaza ndifuza ko ari nako mwazitabira igitaramo cyanjye cyo kumurika album yanjye umurima kizaba taliki ya 8 Ukuboza 2018.

Twakwibutsa ko muri kino gitaramo cya Tino hadutangarije ko hazagaragaramo abahanzi batandukanye kandi bakunzwe mu Rwanda ,abazabasha kuhagera icyo gihe aribo bazabasha kuryoherwa n’ibyiza bizahera. Tino ubusanzwe akora ibintu byinshi bitandukanye birimo umwuga w’ubunyamakuru ,Comedy ,Umushyushya rugamba ndetse n’ibindi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa