skol
fortebet

Meddy agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cy’Uburundi

Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy arimo gukorana indirimbo n’umuhanzi Sat B ukorera umuziki we mu gihugu cy’Uburundi.

Sponsored Ad

Meddy kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania mu bikorwa bitandukanye birimo kwagura umuziki we kuri ubu ari gukorana n’abahanzi batandukanye barimo Mbosso wo muri Tanzania ndetse na Sat B ukorera umuziki we mu gihugu cy’Uburundi.

Sat B abinyujije kuri Konte ye ya instagram avuga ko arimo gukorana indirimbo n’umuhanzi Meddy aho ngo mu minsi ya vuba izaba yageze hanze .Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo iri gukorwa mu buryo bw’amajwi na Producer yogobeats.

Mu bitekerezo bitandukanye byashyizwe kuri iyi foto benshi bavuze ko iyi ndirimbo izaza iryoheye amatwi bitewe n’ubuhanga bwaba bombi ndetse bahamya ko izaharurira inzira aba bahanzi mu bihugu byombi kuko bose bahuriye ku rurimi rumwe ndetse bajya gukora umuziki ujya gusa.

Twakwibutsa ko Sat B ari umwe mu bahanzii bakomeye i Burundi ndetse wanakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Nizzo Kaboss ndetse n’abandi bahanzi barimo Aime Bluestone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa