Meddy agiye gutaramira abatuye mu mujyi wa Kampala

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 3 October 2018 Yasuwe: 712

Meddy azataramira abatuye mu mujyi wa Kampala taliki 31 Ukuboza 2018 kibere muri Serena Hotel.

Ngabo Medard, umuhanzi w’umunyarwanda munjyana ya Rnb/pop wamenyekanye nka Meddy, uyu musore ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika agiye gutaramira abatuye umujyi wa Kampala mugihugu cya Uganda .

Meddy usanzwe abarizwa mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe za Amerika, agiye gutaramira abagande kunshuro ye yambere mugitaramo yatumiwemo gisoza umwaka.

Biteganyijweko, Meddy azaririmba mugitaramo cy’umunyarwenya Alex Muhangi, ni igitaramo cy’urwenya yise Comedy Store kizaba gisoza umwaka.

Nkuko byatangajwe na Alex Muhangi, iki gitaramo kizaba taliki 31 Ukuboza 2018 kibere muri Serena Hotel, Victoria Hall mu mujyi wa Kampala.

Muhangi uri gutegura iki gitaramo yagize ati “Twamaze kwemezako, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika, Meddy ariwe uzaririmba muri comedy store 2018 mu mpera z’umwaka taliki 31 Ukuboza 2018”

Biteganyijweko igi gitaramo kizaba iminsi ibiri kuko kizatangira taliki 31 Ukuboza 2018 kigasozwa taliki ya 1 Mutarama 2019.

Meddy ni umwe muhanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, muri Uganda naho bamaze kugaragaza ko biyumvamo cyane uyu muhanzi by’umwihariko mu ndirimbo ye yise “Slowly” yakunzwe n’abatari bake muri iki gihugu.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuherwekazi w’Umugande yasabye abagabo bashoboye ko bamusura agakina nabo...

Umugore w’umukire witwa Don Zella uzwi cyane muri Uganda ariko akaba atuye...
20 January 2019 Yasuwe: 1448 0

Zari yiyemeje guhangana na Diamond ashyira hanze amafoto ari kumwe n’umusore...

Hashize iminsi havugwa amakuru y’urukundo rwa Diamond Platinumz n’umunya...
20 January 2019 Yasuwe: 1617 0

Mwiseneza Josiane na bagenzi be bitabiriye siporo rusange bambaye imipira...

Abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda babyukiye muri siporo...
20 January 2019 Yasuwe: 2815 0

Reba uburyo Miss Iradukunda Liliane yibasiwe bikomeye n’abakunzi ba...

Tariki 16 Ukuboza 2018 ni bwo mu karere ka Rubavu ahitwa ku Inzozi Beach...
20 January 2019 Yasuwe: 4736 0

Rihanna yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera kwiyoroshya agatonda...

Umuhanzikazi Rihanna ukomoka muri USA,yatumye benshi bacika ururondogoro...
20 January 2019 Yasuwe: 2620 0

Mwiseneza Josiane akomeje guca agahigo mu bandi bakobwa bahanganiye ikamba...

Mwiseneza Josiane ukunzwe kurusha abandi bakobwa bahatanye mu irushanwa rya...
20 January 2019 Yasuwe: 3126 1