Meddy akomeje gushakisha Karyuri umwana ufite impano itangaje mukubyina
Yanditswe: Thursday 27, Aug 2020
Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatangaje ko ari gushakisha umwana muto ukomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga abyina muburyo bwashimishije benshi.
Uyu mwana azwi nka Karyuri, amazina ye nyakuri yitwa Karyugahawe Bright, amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mibyinire idasanzwe y’indirimbo zinyuraye zirimo iz’abahanzi bo mu Karere ndetse harimo niya Meddy yitwa “We don’t care”.
Meddy ufatwa nk’umwe mu bahetse umuziki nyarwanda, yashyize kuri Twitter akavideo k’uyu mwana ari kubyina indirimbo We don’t care aherutse gushyira hanze yafatanyijemo na Ray Vanny na Dj Romy bo muri Tanzania.
Uyu muhanzi nyarwanda yashyizeho ubutumwa buherekeje iriya video agira ati “Ndi gushakisha uyu mwana…Niba muzi aho yaboneka, nimumfashe.”
Abatanze ibitekerezo kuri iyi tweet ya Meddy, bagiye bagaragaza ko uyu mwana afite impano ihariye mu kubyina ndetse ko ikwiye gushyigikirwa akaba yayiteza imbere.
Uyu mwana azwi nka Karyuri, amazina ye nyakuri yitwa Karyugahawe Bright
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *