skol
fortebet

Meddy akomeje gushakisha Karyuri umwana ufite impano itangaje mukubyina

Yanditswe: Thursday 27, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatangaje ko ari gushakisha umwana muto ukomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga abyina muburyo bwashimishije benshi.

Sponsored Ad

Uyu mwana azwi nka Karyuri, amazina ye nyakuri yitwa Karyugahawe Bright, amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mibyinire idasanzwe y’indirimbo zinyuraye zirimo iz’abahanzi bo mu Karere ndetse harimo niya Meddy yitwa “We don’t care”.

Meddy ufatwa nk’umwe mu bahetse umuziki nyarwanda, yashyize kuri Twitter akavideo k’uyu mwana ari kubyina indirimbo We don’t care aherutse gushyira hanze yafatanyijemo na Ray Vanny na Dj Romy bo muri Tanzania.

Uyu muhanzi nyarwanda yashyizeho ubutumwa buherekeje iriya video agira ati “Ndi gushakisha uyu mwana…Niba muzi aho yaboneka, nimumfashe.”

Abatanze ibitekerezo kuri iyi tweet ya Meddy, bagiye bagaragaza ko uyu mwana afite impano ihariye mu kubyina ndetse ko ikwiye gushyigikirwa akaba yayiteza imbere.

Uyu mwana azwi nka Karyuri, amazina ye nyakuri yitwa Karyugahawe Bright

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa