skol
fortebet

Meddy akomora inganzo k’uruhererekane rw’inkuru y’urukundo rw’ababyeyi be

Yanditswe: Monday 11, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Meddy avuga ko yakuzwe aganirizwa inkuru y’urukundo rwa Se na Nyina, ngo nyina umubyara yakundaga kumubwira uburyo yahuye na Se ndetse n’uburyo bakundaga birenze nubwo baje gutandukana.
Mu kiganiro na Radio Rwanda, uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko avuga ko nubwo aririmba indirimbo ziganjemo urukundo cyane nawe atajya asobanukirwa cyane ko atigeze arubona ku babyeyi be kuko baje gutandukana. Yakomeje avuga ko yakuze abana bya hafi n’ababyeyi be kuburyo inkuru y’uruhererekane (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Meddy avuga ko yakuzwe aganirizwa inkuru y’urukundo rwa Se na Nyina, ngo nyina umubyara yakundaga kumubwira uburyo yahuye na Se ndetse n’uburyo bakundaga birenze nubwo baje gutandukana.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko avuga ko nubwo aririmba indirimbo ziganjemo urukundo cyane nawe atajya asobanukirwa cyane ko atigeze arubona ku babyeyi be kuko baje gutandukana.

Yakomeje avuga ko yakuze abana bya hafi n’ababyeyi be kuburyo inkuru y’uruhererekane rw’urukundo rw’ababyeyi be yayumvise neza.Avuga ko gukura atari kumwe na Se byatumye aca mu buzima bugoye nyamara ngo byari kumworohera iyo aba afite iruhande rwe ababyeyi bombi.

Umuziki akora wiganjemo amagambo y’urukundo yawukomoye mu ruhererekane rw’inkuru y’urukundo rw’ababyeyi be yakuze abarirwa na nyina babanaga bya hafi.

yagize ati “Mama yakundaga kunganiriza cyane ku bintu bya papa, yambwiraga ukuntu bahuye, papa yitwa Alphonse mama akitwa Alphonsine. Bari bafite inkuru y’urukundo yihariye, bari bafite ibintu bahuriyeho, bombi bacurangaga gitari ndetse mama yakundaga kubwira papa ko amukunda cyane. Gukura numva ayo mateka byatumye nkura niyumvamo kwandika indirimbo z’urukundo.”

Nyina wa Meddy yakunze kumubwira uburyo yakundaga na Se.

Photos:Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa