skol
fortebet

Meddy aritegura gushyira hanze album ye y’indirimbo

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya 2 y’indirimbo izaba igizwe n’indirimbo 10.

Sponsored Ad

Umuhanzi Meddy uri mu bakunzwe mu Rwanda ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bamaze kugera ku rwego rushimishije kubera ibikorwa bye kuri ubu yatangaje ko ari mu myiteguro yo kumurikira abafana be album ye ya 2 y’indirimbo izaba igizwe n’indirimbo 10.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Wasafi Media ikorera muri Tanzania aho yabazwaga bimwe mu bikorwa ateganya gukora ahishiye abafana be maze yemeza adashidikanya ko mu mwaka wa 2019 aribwo ateganya gushyira hanze uyu muzingo uzaba ugizwe n’indirimbo z’urukundo.

Yakomeje yongeraho ko zimwe mu ndirimbo kuri ubu zarangiye ndetse ko izindi zikiri gutunganywa ndetse aboneraho no gutangaza ko murizo ndirimbo hari zimwe azaba afatanyije n’abahanzi bo hanze y’umupaka w’u Rwanda.

Bamwe mu bazatunganya izi ndirimbo yavuze ko harimo umwe mu ba ‘Producer’ bo mu Rwanda hagakurikiraho umusore ukorera muri Wasafi Record ndetse n’undi ukorera muri Kenya.

Yasoje avuga ko iyi album ye yizera adashidikanya ko izashimisha abantu ndetse ko azaba ari album ye ya kabiri yirinze gutangaza izina ryayo izaba ije ikurikira iyambere yise ’Amayobera’ yamuritse atarava mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa