skol
fortebet

Meddy ashobora gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy yatangaje ko yerekeje muri Tanzania aho agiye gukorerayo ikintu kidasanzwe.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa 4 rishyira iryo kuwa Kane Taliki ya 1 Ugushyingo 2018 nibwo umuhanzi Meddy yageze muri Kenya aho yakiriwe n’umusore Romy Jons ufasha Diamond mu kuvanga umuziki ndetse akaba akuriye ari umwe mu bashinzwe gutegura indirimbo zinyuzwa kuri Wasafi Tv.

Mu butumwa Meddy yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yabwiye abantu ko bakwitegura ikintu kidasanzwe kigiye kuva muri Wasafiaho ahamya ko kizahaguruka isi

Yagize ati “ Nibwo bwambere njyeze muri Tanzania […] njyewe na Romy Jons turi gutegura ikintu kidasanzwe.”

Akimara kuvuga buno butumwa benshi bahise bemeza badashidikanya ko Meddy agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond ukomeye muri Tanzania akaba ari nawe ukurikiye iyi nzu ya Wasafi Records.

Kuri ubu inkuru iri kuvugwa nuko uyu muhanzi ashobora gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond uyu musore Dj Romy Jons abereye umuvanzi w’umuziki mu bitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa