skol
fortebet

Meddy yibasiwe bikomeye n’abafana be ubwo yavugaga bwa mbere ku ndirimbo yakoranye na Sat B

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert yasobanuye ko habayeho kutumvikana byatumye hadafatwa amashusho y’indirimbo yakoranye na Sat-B ndetse yanga no kuyamamaza.

Sponsored Ad

Hashize amezi abiri umuhanzi Sat B ashyize hanze indirimbo yise Beautiful yakoranye na Meddy.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yafatiwe muri Tanzania ndetse bari kuyiririmbana mu gitaramo Meddy yari gukorera i Bujumbura mu mpera z’umwaka wa 2018.

Ubwo Sat B yayisohoraga yumvikanye avuga ko Meddy yanze ko bayifatira amashusho ndetse na nyuma yo kuyisohora uyu musore utuye i Texas ntiyigeze ayivugaho na gato cyangwa se ayamamaze ku mbuga nkoranyambaga ze.

Abafana bo ku batandukanye banenze Meddy uburyo yatereranye Sat B kandi bari bakoranye indirimbo iryoheye amatwi.

Mu minsi mike ishize iyi ndirimbo yujuje inshuro miliyoni yarebwe kuri YouTube, abafite inzika bongera kugaba ibitero kuri Meddy bamubwira ko atari we kamara.

Ku nshuro ya mbere noneho Meddy yashyize kuri Instagram Beautiful yakoranye na Sat B ndetse atanga ibisobanuro bike ku kibazo bagiranye.

Ati « Hari benshi bakomeje kwibaza kuri iyi ndirimbo, ndashaka kubisobanura neza. Habayeho kutumvikana n’uwakoze indirimbo kubera uburyo twifuzaga gukora ariko ubundi nta kindi kibazo cyabayeho. »

Meddy kandi yashimiye Sat B anavuga ko ari umuhanzi uca bugufi kandi wihangana. Sat B nawe nta byinshi yavuze uretse gushimira Meddy wemeye ko bakorana indirimbo.

Bamwe mu bafana bigaragara ko barakariye Meddy, ntibanyuzwe n’ibyo yakoze basa n’abamucyurira ko abonye indirimbo ikunzwe cyane akaba ari bwo yibuka kuyamamaza.

Uwitwa Kinga ati « Iyo ukize baraza koko! Ubu nibwo wibutse ko ufite indirimbo hashize amezi abiri? »

Emmanuel ati « Nibwo wibutse ko Imana ibaho kandi ikora? Ubonye yujuje miliyoni nta mbaraga zawe ziriho uhita uca bugufi? »

Uretse aba bagaragaje uburakari hari n’abandi bashimiye Meddy ku bwo gutangaza ikibazo cyavutse mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa