skol
fortebet

Meddy n’umukobwa agiye kurongora bari kuryoshya i Las Vegas-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

Meddy umuhanzi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika(USA) yasohokanye n’umukunzi we mu mpera z’icyumweru dusoje mu mujyi wa Las Vegas,basangiza aba bakurikirana amashusho yafatiwe mu rugendo bagize.
Mbere yo guhagaruka Meddy yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga akoresha yerekana igikapu cyuzuyemo ibintu bitandukanye.Yirinze gutangaza uwo bagiye gusohokana ariko avuga ko yerekeje mu mujyi wa Las Vegas wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mehfira yafashe amashusho ari kumwe na Meddy(niwe (...)

Sponsored Ad

Meddy umuhanzi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika(USA) yasohokanye n’umukunzi we mu mpera z’icyumweru dusoje mu mujyi wa Las Vegas,basangiza aba bakurikirana amashusho yafatiwe mu rugendo bagize.

Mbere yo guhagaruka Meddy yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga akoresha yerekana igikapu cyuzuyemo ibintu bitandukanye.Yirinze gutangaza uwo bagiye gusohokana ariko avuga ko yerekeje mu mujyi wa Las Vegas wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mehfira yafashe amashusho ari kumwe na Meddy(niwe wari utwaye) mu modoka.Inyuma humvikanamo indirimbo y’uyu muhanzi yise ‘Inkoramutima’.Ku rubuga rwa Snap Chat aba bombi bagaragara baseka barebana akana ko mu jisho.

Uhereye i buryo Meddy na Mehfira bari kumwe n’inshuti zabo

Ubwo yari mu Rwanda,Meddy yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko atari mu rukundo ariko ko hari umukobwa ari gutereta utari umunyarwanda ahubwo ko aba muriAmerika, ibintu bisa n’ibishimangira ko yavugaga uyu mukobwa witwa Mehfira.

Icyo gihe yagize ati :” Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika! Si umunyarwanda!".Yanavuze ko afite ibyo yakundiye uwo mukobwa "Ku bwanjye nkunda abakobwa bacecetse, niyo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make."

Meddy yerekanye ko agiye gusohokera mu mujyi wa Las Vegas

Tariki ya 01 Mutarama, 2018 Meddy n’umukunzi bafotowe basohokanye,bari kumwe n’inshuti zabo bishimira itangira ry’umwaka wa 2018.Icyo gihe uyu mukobwa yatangaje ko yishimiye gusoza umwaka ari kumwe n’inshuti ze za hafi by’umwihariko Meddy.


Urukundo rwa Meddy na Mehfira (ukomoka muri Ethiopia) rumaze kuba ubukombe

Ibitekerezo

  • erega banyarwanda mujye mwumva ibintu kuba yagiye vegas niko numunyarwanda ajya i gisenyi cyangwa ku kibuye ahubwo inyito ntihura namwe rero niba mushaka kuaka amazina mufate ibyo mwita ibyamamare bijye ahantu nko kibuye cyangwa gisenyi nyangwa mu kagera mwubake ibikorwa byanyu niko za naho vegas yamamaye kuri za casino na hollwyood kuri za film na music nawe mubyige aho kwirirwa muvuga ubusa mutaka abanyamahanga natabazi batanazi aho u Rwanda ruherereye mwirirwa mutubwira ibyabo muri america nahandi niba mudashobora kurisha muhereye kurugo nuko nta menyo mufite journalism ikomeje kubabera ikibazo pe bigaragaza ababigishishe muri za kaminuza mwirirwa muvuga wari uziko umwana urangije secondaire yambere muri USA na Canada ya bigisha mwisubireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa