skol
fortebet

Meddy ngo ntazishyura akayabo k’amamiliyoni ashinjwa kuba yarambuye Kompanyi yo mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Ngabo Médard Jobert [Meddy] arashinjwa kutishyura umwenda remezo ungana n’amadorali ibihumbi 10 (asaga miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda) yahawe n’ikompanyi yitwa KAGI RWANDA Ltd ngo yitabire igitaramo cyari kubera mu Bubiligi ariko ntakijyemo.

Sponsored Ad

Ku wa 04 Werurwe 2019 nibwo hasohotse inyandiko ihamagaza Meddy mu rukiko aho ashinjwa na kompanyi yitwa KAGI RWANDA Ltd umwenda remezo w’amadorali ibihumbi 10.

Meddy wari umaze iminsi mike avuye mu Rwanda kuhakorera igitaramo no kwerekana umukunzi we mu muryango, yasabwe kugaruka i Kigali akazitaba uru rukiko ku wa 14 Werurwe 2019, saa mbili n’igice z’igitondo.

Umwe mu bakurikirana inyungu za Meddy mu Rwanda witwa Bruce Intore yemereye KtPress ko ayo mafaranga koko bayakiriye, yongeraho ko Meddy yiteguye kurangiza icyo kibazo gisa n’igitesha agaciro izina rye.

Ati “Ni byo koko Meddy yishyuwe igice kimwe cy’amafaranga mbere y’igitaramo ariko abagiteguye batinda kurangiza ibijyanye n’impapuro z’ingendo. Rero byatumye Meddy atabasha kwitabira icyo gitaramo, none abamutumiye barashaka ko abasubiza amafaranga nyamara barahindanyije isura ye. Icyakora yiteguye kwitaba ubutabera akisobanura.”

Bruce Intore avuga ko iyi kampani kurega Meddy barihuse cyane ngo siko byari bikwiye kugenda , agendeye k’ubunararibonye afite muri mugutegura ibitaramo yagize ati Ati “Byabayeho mu bitaramo twateguranye n’abahanzi mpuzamahanga nka Wizkid, Tekno. Icyo gihe uwateguye igitaramo ashaka uburyo cyakwimurirwa ku wundi munsi, ariko ibyo gusubiza amafaranga ntibishoboka.”}

Bivugwa ko mu bihumbi 10 by’amadorali yagombaga kwishyurwa(Meddy), yahawemo ibihumbi bine na magana atanu (4500USD) ya ‘avance’ amufasha mu myiteguro n’andi madorali 880 yari agenewe abo bandi bari kumufasha kuririmba.

Bruce Intore akomeza avuga ko amafaranga bahawe ari avansi ndetse ko muri kontaro bagiranye ntahanditse ko amafaranga asubizwa. Ahamya ko Meddy nta deni afitiye kompanyi KAGI RWANDA Ltd ahubwo bo bananiwe kumubonera visa imwemerere kujya mu Bubiligi ngo abakorere akazi bari bumvikanye.

Icyo basaba iyi kompanyi ni ugutegura ikindi gitaramo kuko ibyo gusubiza amafaranga bitaramo, yanavuze ko Meddy azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha ariko ngo azaba aje muri gahunda ze z’umuziki. Ngo agomba guhita akomereza muri Tanzania kumenyekanisha indirimbo ze yakoreye muri Wasafi Records.

Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, ni rwo rwatumije uwo muhanzi mu nama ntegurarubanza, nk’uko bigaragara mu nyandiko imuhamagaza. Iyo nyandiko igaragaza ko agomba kwitaba urwo rukiko ku wa 14 Werurwe 2019, saa mbili n’igice za mugitondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa