skol
fortebet

Meddy ntiyiteguye gusaba imbabazi umuryango wa nyakwigendera Canjo Hamisi

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2017

Sponsored Ad

Ngabo Medard Jirbert wamamaye nka Meddy yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 7, avuga ko adateze gusaba imbabazi umuryango wa nyakwigendera Canjo Hamisi birutse ku ndirimbo Nta cyica nk’irungu yakoresheje mu gitaramo Mutziig Beer Fest.
Nta cyica nk’irungu yahimbwe inaririmbwa na nyakwigendera Canjo Hamisi wo mu Burundi, yaje gukoreshwa na Meddy ubwo yataramiraga kuwa 2 Nzeri 2017 muri Golden Tulip Hotel i Nyamata mu karere ka Bugesera.
Nyuma y’iki gitamo Cedrick Bangy uhagarariye (...)

Sponsored Ad

Ngabo Medard Jirbert wamamaye nka Meddy yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 7, avuga ko adateze gusaba imbabazi umuryango wa nyakwigendera Canjo Hamisi birutse ku ndirimbo Nta cyica nk’irungu yakoresheje mu gitaramo Mutziig Beer Fest.

Nta cyica nk’irungu yahimbwe inaririmbwa na nyakwigendera Canjo Hamisi wo mu Burundi, yaje gukoreshwa na Meddy ubwo yataramiraga kuwa 2 Nzeri 2017 muri Golden Tulip Hotel i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Nyuma y’iki gitamo Cedrick Bangy uhagarariye ishyirahamwe ry’abahanzi b’i Burundi yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko Meddy atari akwiye gukosa kariya kageni, ngo adasabye imbabazi azajyanwa mu nkiko, ibintu Meddy ahakana yivuye inyuma.

Cedrick Bangy uhagarariye ishyirahamwe riharanira impinduka ry’i Burundi

Uyu mugabo uhagarariye ishyirahamwe ry’abahanzi b’i Burundi riharanira impinduka UAC [Union des Artistes pour le Changement], yabwiye Radio Isango Star ko kuba Meddy yarakoresheje iriya ndirimbo ari amakosa agomba kuryozwa ngo cyane ko yayikoresheje mu gitaramo yakoze akishyuza .

Yagize ati”Twabonye umuhanzi wo mu Rwanda witwa Meddy yarasubiyemo indirimbo y’umuhanzi wo hambere wacu witwa Canjo Hamisi, indirimbo yitwa nta cyica nk’irungu. Meddy ashobora kuba yarabikoze atazi ko yagize nabi cyangwa anabizi.”

Yakomeje ati “Ubusanzwe Meddy aba i Burayi kandi uyu muhanzi nkeka azi ukuntu amategeko ajyanye n’uburenganzira bw’igihangano cy’umuntu aba akomeye, rero byaratangaje kubona yarubahutse indirimbo y’undi muhanzi kandi aziko kuririmba indirimbo y’undi yaba mu gitaramo, muri studio, muri Karaoke ndetse n’ahandi bisaba uburenganzira. Yaba atakiriho ukabusaba umuryango we[ibyo twe mu kirundi twita abasigwa.”

Arongera ati”Tugiye kujya mu nkiko zo mu Rwanda cyangwa izo mu Burundi cyane ko ibihugu byombi biri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bivuze ko umwana w’uwo muryango yaregera urukiko urwo ari rwo rwose rwo muri uyu muryango.”

Yasoje agira ati”Ku bijyanye n’umuryango wa Canjo Hamisi turi kuvugana, tugiye kuvugana n’umuryango we nibaduha uburenganzira tuzajya mu nkiko twavuze haruguru. Ariko niyo bataruduha twe tugiye kujya mu nkiko mu gihe Meddy atemeye gucabugufi agasaba imbabazi, akavuga icyatumye aririmba iriya ndirimbo imbere y’abantu nta burenganzira afite.”

Uyu mugabo yavuze ko kuba akunda ibihano bya Meddy bitamuha uburenganzira bwo kuvogera ibindi bihangano by’abandi bahanzi, ngo bias n’aho Meddy yabikoze agamije inyungu kuko abantu bose binjiye muri kiriya gitaramo bishuye.

Meddy yabwiye Sunday Night ko ibyto yakoze nta kosa ririmo anashimangira ko nta mpamvu yo gusaba imbabazi.

Ati” Kuririmba indirimbo ntago byatuma njya mu nkiko kuko nabikoze mu buryo bwo guha icyubahiro uriya muhanzi, ikindi kiriya nticyari igitaramo cyo kwibuka Canjo Hamisi nabikoze kubera ko ari umuhanzi nemera kandi nkunda.”

Ngo kuba yarakoze igitaramo agakuramo amafaranga niyibuke gushimira umuryango wa Canjo Hamisi we nta kosa abibonamo.

Ati”Ntago abantu baje baje kureba Canjo, rero ntiwavuga ngo kuko abantu bishyuye nanjye ngomba kwishyura Canjo cyangwa umuryango we kuko igitaramo ntago cyari icya Canjo cyangwa umuryango we. Impamvu nabonana n’umuryango we n’uko nkunda Canjo Hamisi ariko ntago ari uko nshaka kujya gusaba imbabazi z’uko naririmbye indirimbo ye, ibyo nakoze ntago byari ikosa ahubwo byari ukumwubahisha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa