skol
startimes

Meddy nyuma yo gukorana Sports n’umukunzi we,yiyemeje kuzasigara imbokoboko kubera we[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 5 November 2020 Yasuwe: 15987

Umuhanzi nyarwanda Meddy yiyemeje kuzasigara amara masa ariko agashimisha umukunzi we,nkuko yabitangaje anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije ifoto yabo bombi bari mu nyubako ikorerwamo imyitozo ’Gym’.


Mu magambo yo mu rurimi rw’icyongereza Meddy yakurikije ifoto yashyize kuri Instagram ye,yagize ati "I’ll Empty my Account",bisobanuye ko uyu muhanzi ukundwa n’abanyarwanda batari bake yiteguye gutanga umutungo we wose ariko byibura umukunzi we akamushimisha.

Iyi niyo Foto Meddy yashyize hanze

Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango avukamo aho yamwerekanye ku wa 25 Ukuboza 2018, ku munsi mukuru wa Noheli.

Mimi yakiriwe n’umuryango w’umukunzi we, umuryagno utuye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze bifotoranya amafoto menshi gusa make muriyo yashyizwe ahagaragara agaragaza uyu mukobwa witwa Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia nabo mu muryango wa Meddy, bishimye cyane urugwiro ari rwose.

Mimi na Mushiki wa Meddy basangiye Noheli ya 2018

Meddy ntiyakunze kuvuga ku rukundo rwe n’umukunzi we barikumwe gusa ubwo aheruka mu Rwanda yavuze ko hari uwo ari gutereta utari umunyarwanda nyuma aza no gutangaza ko ari umunya-Ethiopia ariko uba muri Amerika.

Nyuma yaho nibwo hagiye haza amafoto atandukanye aba bombi bari kumwe ahantu hatandukanye dore ko mugitaramo Meddy yakoreye muri Canada aribwo bwa mbere yahamagaye uyu mukobwa ku rubyiniro amwereka abafana be bari muri icyo gitaramo.

Meddy avuga ko ko mubyo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza cyane ko ubusanzwe uyu musore adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda, yagize ati:

“Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.“

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Rwanda Nishimwe Naomie yashyize hanze amafoto y’umusore bivugwa ko ari...

Miss Naomie Nishimwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yerekanye...
27 November 2020 Yasuwe: 7346 0

Halima amaze kwamamara cyane kubera gutsimbarara ku myizerere ye mu bikorwa...

Halima Aden akomeje gutungura benshi kubera gutsimbarara ku myizerere ye mu...
27 November 2020 Yasuwe: 3286 0

Ifoto yaciye Ibintu:Indoro idasanzwe Judithe yagaragaye arebamo Safi Madiba...

Judith Niyonizera, umugore wa Safi Madiba, yashyize hanze ifoto ye ari...
26 November 2020 Yasuwe: 12646 0

The Ben yasanze Miss Pamela afata nka mushiki we muri Tanzania[AMAFOTO]

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, yerekeje muri Tanzania...
26 November 2020 Yasuwe: 4806 0

Young Grace yashyize hanze amafoto adasanzwe yishimira isabukuru y’amezi 15...

Umuraperikazi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace, ari mubyishimo...
25 November 2020 Yasuwe: 6505 0

Bruce Melody yasubije Bamporiki Edouard wamugereranyije na Zahabu yatakaye...

Umuhanzi Bruce Melodie uherutse kunengwa n’Umunyamabanga wa Leta muri...
25 November 2020 Yasuwe: 7759 0