skol
fortebet

Meddy Saleh wabyaranye abana 2 na ShaddyBoo yahishuye byinshi ku buzima bubabaje yabayemo

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi cyane uzasanga umuntu runaka agira ubuzima aba yarabayemo mu bihe bikomeye cyane , aho ahora abyibuka agashima Imana cyane cyane iyo hari aho yavuze akaba urugero rwiza rwa bose. Ubu Meddy Saleh benshi bazi mu Rwanda nk’inzobere mu gukora amashusho y’indirimbo ngo yabigezeho abanje kubuza amagi mu kabase muri Tanzania.

Sponsored Ad

Shaddy Boo na Meddy Saleh bahoze babana nk’umugore n’umugabo ndetse bafitanye abana babiri. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 niho byatangiye kunugwanugwa ko Meddy Saleh n’umugore we bari gushaka gatanya nk’umuti w’ibyo batumvikanyeho nyuma yo kurushinga nyuma baratandukana.

Baratandukanye buri umwe abaho mu buzima bwe, Meddy Saleh Uyu munsi ni umunyabigwi akaba n’umwe mu bigirwaho n’abakiri bato bifuza kwinjira mu mwuga wo gutunganya amashusho.

Ubonye ubuzima abayeho uyu munsi ntiwakwemera ko yanyuze mu buzima bubi bwatumye ahagarika ishuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Uyu mugabo udakunze kwiyerekana cyane mu itangazamakuru aherutse kugirana ikiganiro n’umunyamakuru wa Radio/TV10 avuga ku mibereho ye.

Kuba akora amashusho uyu munsi ngo ntabwo ari ibintu yigiye mu ishuri abikora kuko yakuze abikunda akegera ababizi bakamwigisha.

Kubera ku bikunda byatumaga yiga ariko adakunda ishuri bigatuma umwanya munini awuharira kureba Televiziyo kugirango agire icyo yiyungura.

Meddy Saleh yavutse taliki ya 6 Ukuboza 1979 avukira mu Rwanda ariko ajya kwiga muri RDC.

Mu 1994 nibwo yapfushije Se umubyara, icyo gihe ngo umuryango we wari utuye I Rwamagana bituma Mama we hamwe n’abandi bavandimwe be bimukira muri Tanzania kuko ariho se yavukaga.

Urupfu rwa Se ngo rwahinduye ubuzima bwabo kuko akimara gupfa basigaye nta kintu bafite batangira kubaho mu buzima bugoye.

Se yari umwarabu naho Nyina avangiye, abo mu muryango wa Se bagiye babatwara bimwe mu byari imitungo ya Se bituma ubuzima bukomeza kubabera bubiUbuzima bwa Meddy Saleh Ubwo buzima bubi nibwo bwatumye Meddy Saleh afata ikemezo cyo kureka ishuri kugirango amafaranga bamutangagaho ajye mu bavandimwe be babone ibyo kurya.

Akiva mu ishuri yahise asanga umuryango we muri Tanzania ngo yasanze Nyina hari ibikorwa akora mu rwego rwo kugirango babone ibyo kurya harimo no gucuruza amagi.

Ati “ Hari umwana Mama yari yarahaye akazi ko gucuruza amagi ariko ugasanga burigihe uko aje avuga ko bamwibye narabibonye birambabaza musaba ko uwo mwana bamwirukana akaba arinjye ubyikorera…yarabyemeye nanjye ntangira kubikora kugeza naho twiyororeye inkoko zacu.”

Bari batuye ahitwa I Mwanza muri Tanzania iyo yabaga ari gucuruza amagi ngo hari Studio itunganya indirimbo yakundaga kujyamo ayacuruza.

Uko yahajyaga kenshi niko yagendaga amenyana na bamwe mu bayikoramo ngo harimo n’umwe baje guhuza akajya amwigisha uko batunganya indirimbo nawe atangira guhimba ize mu rurimi rw’Igifaransa.

Amaze gukora indirimbo ya mbere nibwo yaretse ibyo gucuruza ubunyobwa kuko yari yamenyanye n’abandi benshi babarizwa mu by’umuziki wa Tanzania byumwihariko i Mwanza.

Ahagana muri 2000 ngo yabonye Computer yanzura ko agiye kugaruka mu Rwanda agashakisha imibereho.Ageze mu Rwanda yabanje kuba Producer utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi abifashijwemo na Producer BZB wari mubakora uwo mwuga muri icyo gihe.

Kujya mubyo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amashusho byo ngo yabifashijwemo na Kabera Eric ari nawe wamukuye aho yakoreraga amusaba ko yaza bakajya bakorana mubijyanye no gutunganya amafilime.

Ati “ Naragiye turakora gusa icyo gihe ntabwo icyo nari nshyize imbere ari amafaranga ahubwo icyo nashakaga kwari ukumenyana n’abantu no kwihugura nkongera ubumenyi.”

Nyuma yo gukorana na Kabera nibwo yatangiye gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi bari bagezweho muri iyo myaka, mu ndirimbo yakoze harimo ‘Yego’ ya DMS n’izabandi barimo Faysal na KGB.

Hagati ya 2008 na 2009 nibwo yatangiye kubikora nka Business akorera King James n’abandi bari bagezweho.Meddy Saleh uyu munsi ari mu bantu bakora Video z’abahanzi bakunzwe bitewe n’ubuhanga abikorana ngo hari na benshi bamwigiraho.

Ati “Aho imyaka igeze abantu bashaka kwigira kuri njye abansaba ubufasha ni benshi cyane nigeze no gufata abantu 10 mbahugura ku buntu kuko babinsabye gusa inama nagira abana babikunda babanze bige gukora ibi bya Video bisaba kuba bikurimo bitandukanye no kubizamo ngo kuko ubona ko hari uwabikuyemo amafaranga.”

Mu gukora Video abahanzi bo hanze abaca hagati y’ibihumbi 4000 na 2000 y’amadorali naho abo mu Rwanda bo ngo arabafasha kuko na we akeneye kugira uruhare mu guteza imbere umuziki Nyarwanda uwo ahenze amuca 1500 y’amadorali.

Ibitekerezo

  • Ax umuntu amukeneye Ng amwigishe ndets ana bikunda ya musanga heh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa