skol
fortebet

Meddy Saleh yahagaritse akazi ko gutunganya amashusho y’abahanzi

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy Saledh abinyujije kuri Instagram yavuze ko yahagaritse gutunganya amashusho ndetse anatangaza ko ‘Press It’ itazongera gukora ukundi ibijyanye n’amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Sponsored Ad

Meddy Saleh ubusanzwe yamenyekanye mu ruhando rwa muzika nyarwanda kubera gutunganya amashusho y’indirimbo nyarwanda zitandukanye kandi zanakunzwe na benshi kubera uburyo yayatunganyaga , kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Kanama 2018 . yashyize hanze itangazo amenyeka abantu bose ko yahagaritse akazi ko gukora amashuhso ndetse ashimira abantu bose bakoranye.

Mu magambo yashyize kuri Instagram yagize ati “
Ntibyari byoroshye kuri njye gufata icyemezo nk’iki ariko ngomba kubikora kubera ibihe bimwe na bimwe byari bigoye, ariko nanone ndasaba imbabazi abahanzi bose Press it yababaje ntabwo byari ku bushake ahubwo rimwe na rimwe byaterwaga n’urukundo rw’ibyo dukora ni yo mpamvu ibintu byabaga ariko kenshi bagashyira amakosa kuri Press it, urubyiruko rwinshi rwakora amashusho ya muzika kandi rufite impano rurahari hano hanze kandi ndabizi ko mubizi neza.”

Yakomeje avugako bigoye kuba kuba yafashe kiba cyemezo ndetse ko kubera impamvu ze ku giti cye yiyemeje gufata kubihagarika ndetse ko “Press it” ubusanzwe akoreramo ikirimo kurangiza imwe mu mishinga y’abahanzi bafatiwe amashuhso niyi kampanyi ko biteganyijwe ko mu gihe kingana n’ukwezi zizaba zaragiye hanze .


Meddy Saleh usibye kuba yarakoreye indirimbo abahanzi hafi ya bose bakomeye mu Rwanda, Meddy Saleh yanakoreye indirimbo abahanzi benshi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Uburengerazuba. Aha yari ari kumwe na Pallaso wari waje gufatira amashusho y’indirimbo ye mu Rwanda ndetse n’indi nshya aheutse gufata yahuriyemo umuhanzikazi Marina ndetse na Harmonize wo muri Tanzania.

Mu bantu batandukanye batanze igitekerezo kuri kino cyemezo cyafashwe na Meddy Saleh bamwe bababajwe n’uburyo uyu mugabo agiye kandi yari umwe mu bantu bari bafatiye runini iterambere ry’umuziki nyarwanda mu buryo bwo gukora amashusho ndetse no kuwuteza imbere muri rusange binyuze mu buryo bwo gukora indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga ugereranyije n’abandi bakora amashusho yo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa