skol
fortebet

Meddy warufite ibitaramo bibiri mu gihugu cy’i Burundi yageneye ubutumwa Abarundi bose barimo n’abari bamutegereje bashaka kumumesa[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umunyarwanda, ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ngabo Medard [Meddy] yasubitse ibitaramo bibiri yagombaga gukorera mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’i Burundi.

Sponsored Ad

Meddy wari ugeze kure imyiteguro yo gutaramira abarundi, yavuzeko atakibataramiye kubera ikibazo cy’umutekano muke uri muri iki gihugu.

Yagize ati “Ku bafana bacu, abashinzwe kwita ku nyungu za Meddy tubabajwe no kubamenyeshwa ko ibitaramo byacu mu Burundi byimuwe kubera ikibazo cy’umutekano.”

Ibitaramo yari kuzakora byose ngo byimuriwe ku yandi matariki azatangazwa mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Igitaramo cyagombaga kuzabera kuri ‘Rue de l’Uprona’ no kuri ‘Lacoste Beach, cyimuwe, amatariki mashya muzamenyeshwa bidatinze. Tubiseguyeho ku ngaruka biri bubateze.”

Mu munsi ishize nibwo ku mbugankoranyambaga hasakaye ubutumwa buburira uyu muhanzi ko naramuka akandagiye ku butaka bw’iki gihugu bazamumesa(bazamwica), ubu butumwa bwasakajwe cyane n’abantu biyise imbonerakure bavugako badashaka uyu muhanzi w’umunyarwanda mugihugu cyabo.

Meddy wageze mu mujyi wa Kigali kuwa mbere taliki 24 Ukuboza 2018, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 27 nibwo yashyize hanze itangazo rivugako yasubitse ibitaramo byose yagombaga gukorera i Bujumbura kubw’impamvu z’umutekano we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa