skol
fortebet

Meddy yabonye ikiraka cyo kwamamaza muri Seychelles

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ngabo Medard [Meddy], ari mu byishimo bikomeye yasangije abakunzi be kuri uyu wa 04 Ukuboza 2019 nyuma yo kugirwa Ambasaderi wa Kompanyi ikomeye y’Ubukerarugendo muri Seychelles.

Sponsored Ad

Meddy yakunze kwerekeza muri ibi birwa incuro nyinshi bikavugwa ko yabaga agiye muri gahunda z’ibitaramo gusa bisa naho atagenzwaga na kamwe kuko yanahakuye ikiraka cyo kuba ambasaderi wa kimwe mu bigo by’ubukerarugendo gikomeye muri Seychelles kitwa: MazMillions.

Kuri uyu wa 4 Ukuboza, Meddy akaba yabwiye abakunzi be ib’iki kiraka ndetse anabashishikiriza kumenya neza iby’iki kigo dore ko muri iyi minsi kirimo no gutanga ibimbo binyuranye.

Kompanyi ya MazMillions yafunguye imiryango kuwa 01 Ukuboza 2017 ikorera mu nyubako ya Unity House mu murwa Mukuru wa Seychelles, Victoria. Muri Mutarama, Gicurasi na Nzeri itanga ibihembo 15 ku bantu batandukanye hashingiwe ku marushanwa itegura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa