skol
fortebet

Meddy yabwiye amagambo y’urukundo adasanzwe umukobwa bakundana umurusha umwaka umwe w’amavuko ku isabukuru ye y’amavuko[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Byari ibirori bidasanzwe ubwo umuhanzi Meddy yifatanyaga n’umukunzi we, Mehfira Mimi kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Sponsored Ad

Mimi yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 amaze avutse mu gihe Meddy afite imyaka 29 kuko yavutse ku itariki ya 7 Kanama 1989, ni ibirori byari byatumiwemo inshuti zabo zahafi byabaye mu ijoro ryo ku Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 i Texas muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Meddy wari umaze iminsi ari mugihugu cya Tanzania arikumenyekanisha ibihangano bye, yavuye muri iki gihugu maze ajya kwifatanya n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia.

Byari ibirori ubonako bidasanzwe, ababyitabiriye bari bafite akanyamuneza, basangiye ibyo kurya ndetse bafatanya nokubyina, Muri ibi birori Meddy yari afatanye agatoki ku kandi na Mimi, ni nawe bafatanyije gukata umutsima

Mu magambo Meddy yabwiye uyu mukobwa yavuzeko ari umuntu udasanzwe maze yongeraho ati "Uzanira benshi muri twe amahoro...!"

Uyu mukobwa yashimiye abantu bose baje kwifatanya nawe kuri uyu munsi we yita udasanzwe avugako afite inshuti nziza afata nk’umuryango kuko bamuhora hafi kandi ari umugisha kuriwe.Yagize ati “Izi mpera z’icyumweru zari umunezero gusa. Ndarahiye, mfite umuryango n’inshuti nziza. Nishimiye buri kimwe cyose kandi mfite umugisha.”

Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro za 2018, aba bombi bahuriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Meddy yanakoresheje uyu mukobwa mu mashusho y’indirimbo ye yise "Ntawamusimbura"

Icyo gihe ubwo aya mashusho yajyaga hanze uyu mukobwa yahamijeko umuryango wiwabo wishimiye uburyo yagaragaye muri aya mashusho. anahamya ko iyi yari intangiriro nziza yo kwiyerekana no kwinjira mu kazi ko kwerekana imideli nka zimwe mu ndoto yakuranye.

Ibitekerezo

  • Ni byiza ko agize imyaka 30.Gusa icya mbere akwiye gukora,ni ugushimira Imana yamuhaye ubwiza n’ubuzima,aho kujya kubana n’umugabo batateye igikumwe.Imana imaze kuturema,yadusabye gukurikiza amategeko yayo.Ikibabaje nuko usanga abantu nyamwinshi babikuba na zero.Bakibera mu byisi gusa bishimisha,bicana,barwana,basambana,etc...Abameze gutyo,Imana izabahanisha kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Kwishimisha ukoresha ubuzima Imana yaguhaye,yanyuma ukabukoresha ukora ibyo itubuza,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Kubera ko ejo upfa ukaba zero,ntuzazuke ku munsi w’imperuka.Ibyishimo nyakuri,ni ukumvira Imana,ukayishaka cyane,ukayikorera nkuko ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Nibwo buzima nyakuri (la vie veritable).Ibindi ni ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa