Meddy yaciye agahigo katarakorwa nundi muhanzi nyarwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 12 May 2018 Yasuwe: 8658

Indirimbo ya Meddy Slowly kuri ubu imaze kurebwa n’abantu bagera kuri miriyoni 3 ku rubuga rwa youtube.

Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki kuri ubu yongeye guca agahigo ko guserukira abandi mu kugira indirimbo imaze kurebwa n’abantu benshi mu gihe cy’amezi umunani gusa.

Indirimbo Slowly ya Meddy yashyize kuri youtube Taliki ya 23 Kanama 2017 aho kuri ubu imazeho igihe kingana n’amezi 8 gusa ikaba imaze kuebwa n’abantu barenga miriyoni 3 .

Aya mateka ubundi yaherukaga gukorwa na Ambassadors Of Christ mu ndirimbo yabo bise ‘Nemekupata’ aho taliki ya 4 Werurwe 2017 iyi ndirimbo yarimaze kurebwa n’abantu barenga miriyoni 2 aho magingo aya yarebwe n’abantu bangana na miriyoni 5 zirenga.

Igishyingirwaho bavuga Meddy aciye agahigo katarakorwa nundi muhanzi mu Rwanda nuko mu gihe kingana n’amezi umunani iyi ndirimbo imaze hanze yarebwe n’abarenga miriyoni 3 amateka atarakorwa ntundi muhanzi nyarwanda.

Kuva urubuga rwa You Tube rwashingwa mu mwaka wa 2005 kugeza ubu, rubarizwaho abantu bagera kuri 1,300,000,000. Mu gihe uru rubuga rusurwa n’abantu barenga million 30 buri munsi aho magingo aya abashinzwe youtube barimo Steve Chen ndetse na Chad Hurley, Jawed bashyizeho uburyo umuntu wese urukoresha yahembwa kubera ibyo ashyiraho aho bisaba kubanza gusaba imikoranire hagati yawe nabo mu gihe bakwemereye ushobora gutangira gushyiraho ibintu bitandukanye kandi bikunzwe n’abantu benshi ugahabwa amafaranga buri kwezi.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibitaravuzwe ku mugore warongowe n’ igikomangoma Harry

Ubukwe bw’igikomangoma Harry na Meghan Markle bwatashywe n’abantu barenga...
21 May 2018 Yasuwe: 1026 0

Amafoto yaciye ibintu : Dore abakobwa bakunzwe ku mbuga nkoranyamaba kubera...

Mu mafoto yaciye ibintu uyu munsi turabagezaho amwe mu mafoto y’abakobwa...
21 May 2018 Yasuwe: 1523 0

Umuhanzikazi Titie yakoze ubukwe aririmbira n’umutware ibyishimo biramusaga...

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Titie De Marc yakoze ubukwe n’umukunzi we Safari...
21 May 2018 Yasuwe: 1385 0

Jeff Bezos ayoboye urutonde rw’ abaherwe n’imari itaragirwa n’undi muntu mu...

Umunyamerika w’imyaka 54 y’amavuko, Jeff Bezos ufite kampani y’...
21 May 2018 Yasuwe: 709 0

Liliane umugore wa Am G The Black atwite inda y’imvutsi [ AMAFOTO]

Uwase Liliane uherutse gukora ubukwe na Ama-G The Black atwite inda y’...
21 May 2018 Yasuwe: 1383 0

Imyambarire y’inzaduka iharawe n’Abanyafurikakazi ibambika ubusa ikomeje...

Umugabane wa Afurika ni umwe ugizwe n’imico, imyumvire ndetse n’imibereho isa...
21 May 2018 Yasuwe: 3413 0