skol
fortebet

Meddy yagize icyo avuga ku bwiza bw’abakobwa bo mu Rwanda n’abo muri Kenya

Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy yemeje ko abanyarwandakazi ari beza kandi bakurikirwa n’abakobwa bakomoka muri Kenya kuko benda gusa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard Gilbert uzwi nka Meddy yakoraga ikiganiro kuri televiziyo ikomeye ya Citizen TV aho yabajijwe niba akemera ko abanyarwandakazi ari beza maze asubiza ko ari beza ariko kandi ngo imboni ye yanamweretse ko abakobwa bo mu gihugu cya Kenya nabo ku kimero bihagezeho.

Murik kiganiro cyari kitabiriwemo n’abafana be batandukanye kiswe 10 over 10 gikorwa na Joe Muthengi na mugenzi we, Willlis Raburu. Bavuga ko ari ikiganiro cy’imyidagaduro muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse no muri Afurika yo hagati.

Uyu muhanzi yabajijwe niba koko ahamanya n’abavuga ko abakobwa bo mu Rwanda ari beza. Umunyamakuru ati “Reka tuvuge ku Rwanda, tuvuge ku bakobwa beza. Ubu uri muri Kenya, Ese uracyemera ko abakobwa beza bose ari abo mu Rwanda?

Meddy yasubije agira ati “ Urazi, ikintu kimwe nabonye ubwo nageraga hano barasa (aravuga abakobwa bo muri Kenya n’abo mu Rwanda). Namwe muri beza…Ikindi muvuga ni iki? (yavugaga abakobwa bo muri Kenya.)” Umunyamakuru yahise abwira abakobwa bari mu kiganiro kwikomera amashyi, bashingiye ku kuba Meddy yari amaze kuvuga ko ari beza.

Mu bikorwa Meddy arimo gukorera mu gihugu cya Kenya harimo nko kuba agamije no kumenyakanisha umuziki we muri Kenya nk’inzira nziza yo gukomeza kwagura amarembo y’umuziki we yimariyemo.

Biteganyijwe ko mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira, 2018 nibwo Meddy ataramira muri B Club, yavuze ko ku cyumweru kuya 28 Ukwakira, 2018 azitabira igitaramo Davido azakorera muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa