skol
fortebet

Meddy yahishuye impamvu nyamukuru yamuteye kuza mu Rwanda bucece

Yanditswe: Saturday 31, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Meddy yavuze ko impamvu yageze mu Rwanda ntamuntu ubizi byatewe n’amasezerano yari afitanye na abamutumiye.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize nibwo ikinyamakuru UMURYANGO twabagejejeho inkuru ivuga ko Meddy yageze mu Rwanda bucece,aho byavugwaga ko aje mu gitaramo cyo kwita izina.

Bamwe mu bakunzi be ntibyabashimishije mu gihe abandi bo babibonye nk’ubwishongozi aho bamubwiye ko ibyo bintu ataribyo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena yavuze ko kuza bucece kwe byatewe n’amasezerano yari afitanye na kampanyi yamutumiye kuza mu gitaramo mu Rwanda.

Yagize ati “Impamvu naje bucece nti ku by’impamvu z’amasezerano…tuba dufite umurongo tugenderaho bitewe n’umu-promoter wagutimiye cyangwase na kompanyi yagutumiye.”

Yavuze ko biteye ishema ku bahanzi nyarwanda kuba bagiye kuririmbira ku rubyiniro rushya rwa Kigali Arena kandi yashimiye by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Kagame wabahaye iriya sale y’imyidagaduro

Ati “Ngira ngo ni intambwe ikomeye ku bahanzi. Kandi nibwo bwa mbere hagiye kuba igitaramo kuri stage nkiriya; ahantu heza nkahariya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa