skol
fortebet

Meddy yahishuye ku by’indirimbo ye na Igisupusupu aho bigeze

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Meddy uri mu bahanzi bagomba kuririmba mu gitaramo cyo Kwita Izina kizabera muri Kigali Arena tariki ya 7 Nzeri 2019 yavuze ko yatangiye umushinga wo gukorana indirimbo na Nsengiyumva Francois uri kwamamara nka Igisupusupu muri iyi minsi.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Ngabo Meddy ukora umuziki nyarwanda ariko akaba aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko akunda umuziki wa Nsengiyumva ndetse ko yifuza kuvugana n’abareberera inyungu ze muri muzika ku buryo bakorana indirimbo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku bijyanye n’aho imyiteguro y’igitaramo cyo Kwita izina igeze, Meddy yabajijwe aho umushinga we wo gukorana indirimbo na Nsengiyumva Francois ugeze maze avuga ko yamaze kuvugana na Alain Muku usanzwe areberera inyungu za Nsengiyumva bityo bakaba biteguye gukorana indirimbo mu gihe ibiganiro byagenda neza.

“Nsengiyumva ni umuhanzi mwiza by’umwihariko ukora umuziki gakondo muri buriya buryo, nifuje gukorana indirimbo na we, natangiye kuganira na Alain Muku, yarabyemeye ariko hari ibyo tukiganiraho, mu gihe byaba bigenze neza indirimbo tuzayikora kandi muzayibona, sinavuga amatariki ya nyayo izasohokeraho ariko ishobora gusohoka vuba cyangwa igatindaho gato.” Niko Meddy yavuze.

Meddy yanakomeje avuga ku ndirimbo bivugwa ko yakoranye n’abahanzi bo muri Tanzania by’umwihariko abakorera muri WASAFI ya Diamond , Souti Sol na Christophe ariko ntizisohoke.

Yavuze ko biterwa no kunanirwa guhuza gahunda hagati ye n’abo bakoranye indirimbo kubera impamvu zigiye zitandukanye, yijeje abantu ko izi ndirimbo zihari ndetse ko zizajya hanze abantu bakazibona.

Ibitekerezo

  • never give up tukurinyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa