skol
fortebet

Meddy yakomoje ku mubano wihariye agirana na The Ben no ku bafana bahora babahanganisha(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy yasobanuye byinshi mu rugendo rwa Muzika we na The Ben baciyemo, nubwo mu mitwe y’abafana benshi bibwira ko aba basore bahora bahanganye.
Meddy na The Ben ni abasore b’abanyarwanda babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusa muri iyi minsi bose bari mu gihugu cy’u Rwanda aho baje kwitabira ibitaramo bitandukanye. Abantu bakunze kugenda bagira impaka zidashira zigamije kurebera hamwe umuhanzi uhiga undi hagati ya The Ben na Meddy, ibi (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy yasobanuye byinshi mu rugendo rwa Muzika we na The Ben baciyemo, nubwo mu mitwe y’abafana benshi bibwira ko aba basore bahora bahanganye.

Meddy na The Ben ni abasore b’abanyarwanda babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusa muri iyi minsi bose bari mu gihugu cy’u Rwanda aho baje kwitabira ibitaramo bitandukanye.

Abantu bakunze kugenda bagira impaka zidashira zigamije kurebera hamwe umuhanzi uhiga undi hagati ya The Ben na Meddy, ibi bigatuma hakomeza kubaho gutahana kudasanzwe hagati y’aba basore.

Akenshi iyo umwe muri aba basore yasohoye indirimbo, hari igihe undi nawe ahita ashyira iye hanze, abafana bakavuga ko babikoze bagamije guhangana.

Meddy mu kiganiro aherutse kugirana na City Radio yasobanuye byinshi kuri uku guhatana kudashira guhora kuvugwa hagati ye na The Ben ndetse anavuga uburyo bajya bafashanya.

Meddy yagize ati “Competition ibaho gusa ahanini iriganje cyane mu bafana kuko usanga aribo bagenda bagereranya ibihangano byacu, rimwe na rimwe nka The Ben yashyira hanze indirimbo ugasanga barimo kumbwira ngo nanjye nshyire hanze indi ndirimbo, mu byukuri njyewe na Ben ntago duhanganye, ahubwo turafashanya kuko hari igihe aba ari muri Studio agiye gukora indirimbo nkaba namusangayo tukajya Inama, ndetse nawe akamfasha igihe ngiye gushyira hanze indirimbo zanjye.”

Kugeza ubu, Meddy aravuga ko ari mu Rwanda mu bitaramo bizazenguruka igihugu akabona kuzasubira muri Amerika. Avuga ko mu myaka irindwi ahamaze yamaze kuba rwiyemezamirimo, akurikirana amasomo ndetse hari n’uruganda rw’imodoka kuri ubu akoramo.

Ibitekerezo

  • Ariko niba muba mwabuze ibyo mwandika mujye mubireka, ubu murandika ko batorotse igihugu, nukubibashimira ko batorotse , birababaje !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa