Meddy yarangije igihano cye arafungurwa atanga n’amande

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 2200

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy] wari umaze iminsi itanu afungiwe gutwara imodoka yanyweye ibisindisha, yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yakirwa n’abamufasha kureberera inyungu ze mu by’umuziki.



Uyu muhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu mahanga yatawe muri yombi ku wa 21 Ukwakira ahagana saa munani z’ijoro atwaye imodoka yanyoye inzoga.

Abanyamakuru bari kuri sitasiyo ya Polisi Remera aho uyu muhanzi yari afungiye bavuga ko bitari byoroshye gufata amashusho uyu muhanzi asohoka aho yari afungiye.

Meddy yafunguwe ahagana saa yine n’iminota 35′, yahise yinjra mu modoka y’umukara yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser, yari yegerejwe umuryango w’aho yari afungiye ku buryo nta muntu wari gupfa kumubona.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, afungwa iminsi itanu, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Mu ntangiriro za Nzeri 2019 yitabiriye igitaramo cyiswe Kwita Izina Concert yahuriyemo na Ne-Yo. Tariki 9 Ukwakira yari umwe mu bataramiye muri Youth Connekt Concert hamwe na Patoranking.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble natacha

    Imana ishimwe kuba yagarutse ngewe ndamwikundira

    1 month ago

Inzindi nkuru

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Spoton Vacations,Tanasha yavuze uburyo...

Tanasha Donna Oketch umukunzi w’Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe na benshi...
8 December 2019 Yasuwe: 2117 0

Wema Sepetu yahishuye abantu 2 b’ingenzi mu buzima bwe barimo n’umuhanzi bari...

Umukinnyi wa filimi, umunyamideli ndetse akaba n’umushabitsi mu bikorwa...
8 December 2019 Yasuwe: 1789 0

Miss Mwiseneza Josiane Yanyomoje amakuru avuga ko atigeze agura imodoka,no...

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu rwanda byanditse ko amafaranga Mwiseneza...
8 December 2019 Yasuwe: 4004 1

Umusore wari guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Mister Africa...

Twagira Prince Henry wagombaga kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya ‘Mister...
8 December 2019 Yasuwe: 1154 0

Mama wa Diamond yaba arimo gushwana na Tanasha?

Nyina wa Diamond Platnumz Sandra Dangote yahakanye ko yaba arimo gushwana...
8 December 2019 Yasuwe: 4849 1

Miss Umunyana Shanitah yahishuye icyari kimuhangayikishije kirenze ikamba...

Miss Umunyana Shanitah utabashije kwegukana ikamba rya Miss Supranational...
8 December 2019 Yasuwe: 2171 0